Mu nkambi y’impunzi z’abanye Congo iherereye mu nkengero z’umujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyiragongo, inkambi ya Kanyaruchinya, nyuma y’uko abarenga 30 bahaburiye ubuzima, abari muri iyi nkambi baratabaza imiryango mpuza mahanga, banasaba Leta kuyoboka inzira y’ibiganiro na M23
Ibi kandi byanasubiwemo n’umunyamabanga rusange wa sosiyete sivile muri Nyiragongo, Thierry Gasisiro, watangaje ko abamaze kuburira ubuzima muri iyi nkambi biturutse kumibereho mibi ikomeje kugaragara muri iyi nkambi y’abimuwe n’imirwano y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23 barenga 30 atangaza kandi ko bashobora no kwiyongera niba ntagikozwe.
Uyu muyobozi kandi yakomeza asaba ababishoboye bose gutabara imbaga nyamwinshi iherereye muri iyi nkambi,kuko ubuzima bwabo buri mu mazi abira kuko usibye no kuba kubona ibyo kurya bigoye no kubona aho bakinga umusaya nabyo ari intambara.
Mu minsi yashize hagaragaye ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abana bari kunyagirwa muri iriya nkambi ndetse bababaye cyane nk’uko imiryango mpuzamahanga idashamikiye kuri Leta yabivuze itabariza izi mpunzi. cyakora kugeza ubu ntacyari cyahinduka mugihe turi mugihe gikomeye cy’imvura.
Uwineza Adeline
Igihugu kidashobora no kubona amahema yabaturage bavo Bari mukaga? barangiza ngo igihugu cyacu gikize !!!!!!