Abaturage bakuwe mu byabo n’imirwano y’ingabo za DRC zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, bagahungira k’ubutaka bwa Don Bosco Ngangi, buherereye mu nkengero z’umujyi wa Goma muri Nyiragongo baratabaza Leta n’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi, kubera kubura aho bakinga umusaya kandi n’inzara nayo ikaba imeze nabi.
Imiryango irenga 20 000 niyo yahungiye muri aka gace kandi bakaba badafite n’icyizere cyo gusubira mu byabo kuko intambara iri kugenda irushaho kuba mbi kandi nta n’icyizere cy’uko yahagarara vuba.
Izi mpunzi zavanywe mu byabo n’intambara, zikomeje gutaka kubera ko badafite aho bakinga umusaya muri iki gihe cy’imvura nyinshi, bakanatangaza ko abana babo ndetse n’abakuze bashobora kwicwa n’indwara ziterwa n’imbeho mibi zirimo n’umusonga.
Inyeshyamba za M23 zakomeje gusaba Leta ya Congo ko bakemura ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa DRC hifashishijwe ibiganiro, nyamara ibi Leta ya Congo ntiyabihaye agaciro ahubwo yahisemo kugaba ibitero bitandukanye mu birindiro by’izi nyeshyamba.
Iyi ntamabara imaze gukura imbaga itabarika mu byabo, bamwe bahungira imbere mu gihugu cyabo abandi bahungira mu bihugu bituranye na DRC.
Uwineza Adeline