Muhayimana Claude, ukekwaho uruhare muri Jenoside yamaze Abatutsi mu cyari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, yagejejwe imbere y’ubutabera mu ‘Rukiko rwa Rubanda’ ruherereye i Paris mu Bufaransa.
Claude Muhayimana ukekwaho kugira uru ruhare, ni umuntu wa gatatu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uburanishirijwe i Paris nyuma ya Octavien Ngenzi, Pascal Simbikangwa na Tite Barahira.
Gufatwa akajyanwa imbere y’ubutabera ni inkuru yashimishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abarokokeye ku Kibuye cyane ko uyu Muhayimana yari amaze igihe yihishahisha mu Bufaransa, aho yari yaranahawe ubwenegihugu.
Mu byaha Muhayimana akurikiranyweho harimo icy’ ubwinjiracyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
By’umwihariko uyu mugabo yari umwe mu bagambaniraga abatutsi mu gihe cya Jenoside, aho yabavanaga mu duce dutandukanye akabashyira interahamwe ngo bicwe cyane ko icyo gihe yakoraga akazi k’ubushoferi mu macumbi bita Guest House de Kibuye.
Abarokokeye ku Kibuye bivugira ko hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu 1994, Muhayimana yagabye igitero ku ishuli rya Nyamishaba maze ahagarikira iyicwa ry’impunzi z’abatutsi zari zahungiye ahitwa Gitwa no mu Bisesero.
Muhayimana kandi ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri Kiliziya ya Kibuye ku italiki ya 17 Mata 1994 no ku munsi wakurikiyeho kuri Sitade Gatwaro, ahabarwa ibihumbi by’Abatutsi bishwe.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, ivuga ko igice cyahoze ari Kibuye ari cyo kirimo imiryango myinshi y’Abatutsi yazimye.
Kuzima kwayo bivuze ko nta n’umwe mu bari bayigize warokotse.
Kuri uyu wa mbere tariki 22, Ugushyingo, 2021 nibwo Claude Muhayimana yitabye Urukiko asomerwa ibyo aregwa.
Umunyamategeko witwa Me Richard Gisagara uri mu itsinda ry’ababuranira abareze Muhayimana yaraye abwiye RBA ko urubanza rwa Muhayimana ruri bukomeze kuri uyu wa Kabiri tariki 23, Ugushyingo, 2021.
Yavuze ko itsinda arimo rigomba gusobanurira urukiko neza uko ibyo rirega Muhayimana yabikoze, igihe byakorewe, aho byakorewe, abo byahitanye ndetse n’ibindi bimenyetso bibyemeza birimo na video yiswe Tuéz-les tous (Mubice bose).
Tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko Claude Muhayimana arengwa ubwinjiracyaha bugamije gufasha abicanyi no kubatera inkunga.
Ni byo Le Monde yise mu Gifaransa ‘complicité’ de génocide et crimes contre l’humanité ‘par aide et assistance.’
Aregwa kuba yaratwaraga Interahamwe mu modoka zigiye kwica Abatutsi bari barahungiye ku misozi ya Bisesero no mu yindi iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Impapuro zo gufata Muhayimana zari zaratanzwe na Leta y’u Rwanda mu Ukuboza, 2011.
Amezi macye nyuma y’ifatwa rye, urukiko ry’ubujurire rwanzuye ko yoherezwa mu Rwanda ariko urusesa imanza ruza kubyanga.
Ku rundi ruhande, urubanza rwa Muhayimana rwatumye benshi mu Interahamwe n’abajenosideri bakihishe mu Bufarana bahinda umushyitsi cyane ko bacyeka ko igihe icyo ari cyo cyose nabo bafatwa maze bakaburanishwa
Haravugwa iki ku ruhande rw’Abarega?
Abaharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa bakurikiranwa mu nkiko, barongeye bararega biza kuba ngombwa ko Claude Muhayimana aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka.
Ihuriro abaharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Burayi bakurikiranwa ryitwa le Colléctif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), rikaba riyobowe na Alain Gauthier, umugabo wa Dafroza Gauthier uyu akaba ari Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Haravugwa iki ku ruhande rw’Abaregwa?
Ababuranira Muhayimana bo bavuga ko nta bubasha yari afite bwashingirwaho afatwa nk’uwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri kiriya gice.
Me Philippe Meilhac avuga ko Claude Muhayimana atigeze agira ubuyobozi ubwo ari bwo bwose muri kiriya gihe kuko atari umusirikare, cyangwa uwihaye Imana cyangwa umunyapolitiki.
Avuga ko umukiliya we yari umuntu usanzwe, abantu bitabaje ngo abatware mu modoka.
Ngo ntakwiye gufatwa nk’uwagiye mu cyaha yakigambiriye.
Mu mpera z’umwaka wa 1990, Claude Muhayimana yigeze kujya mu Bufaransa kuhashaka ubuhungiro ariko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zimutera utwatsi.
Nyuma y’igihe runaka Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Muhayimana yaje guhabwa ubwenegihugu by’u Bufaransa.
Hari mu mwaka wa 2010.
Muri iki gihe rero cy’iburanisha rye, mu Cyumweru cya mbere hazabanza gusuzumwa uko ibintu byari byifashe mu Rwanda rwo mu mwaka wa 1994 muri rusange n’uko byari bimeze muri Kibuye by’umwihariko.
Hari abatangabuhamya benshi bazaha urukiko ubuhamya bw’ibyo Claude Muhayimana yagizemo uruhare, bamwe bakazabikorera i Kigali bifashishije ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’Urukiko uzatangwa tariki 17 Ukuboza, 2021.
Hagati aho twabamenyesha ko hari urundi rubanza ruteganyijwe kuzaburanishirizwamo undi Munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wahoze ayobora Perefegitura ya Kibuye witwa Laurent Bucyibaruta.
Biteganyijwe ko azatangira kuburana muri Gicurasi, 2022
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru mu buryo bw’Amashusho.