Mwiseneza Jean Marie Vianney umurwanashyaka wa Green Party mu Karere ka Rulindo ari mu batorewe kuba Umujyanama mu Karere ka Rulindo.
Mu bakandida 20 b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR,ntibahiriwe n’urugendo rwo kwiyamamariza kujya mu nama njyanama z’uturere tugize uRwanda,byibuze umukandida umwe muri bo niwe wabashije gutsinda amatora.
Bwana Mwiseneza Jean Marie ari mu bahataniraga mu karere ka Rulindo akaba yarigeze no kuba Perezida w’Ishyaka DGPR muri ako Karere ndetse yarabashije gutsinda ku bwiganze buri hejuru,benshi mu barwanashyaka ba DGPR bari biyamamarije mu turere babarizwamo,mu baganiriye na Rwandatribune bavuze ko batabashije gutambuka nubwo bari basize imbaraga nyinshi mu kwiyamamaza kwabo.
Mu kiganiro cyahise kuri Radio na Flash Tv kuwa 19/06/2019 cyahuje Hon.Tito Rutaramera umwe mu Bayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi na Depite Frank Habineza cyibanze ku bijyanye n’isaranganya ry’ubutegetsi ,aho Perezida wa Green Party of Rwanda’, yavugaga ko ingingo ya 62 ivuga ku bijyanye n’isaranganya ry’ubutegetsi itubahirijwe kuko ishyaka rye nta mwanya rifite muri guverinoma.
Yagize ati “ Perezida wa Repeburika, itegeko rimwereka ko abanza mu mutwe wa politike we, ariko ntarenze 50%. Ni ukuvuga ngo umwanya niwe wiheraho ku mutwe wa politike, ashobora no gufata 30%, cyangwa se 20%, ariko ntarenze 50.
Yarangiza akareba mu mitwe ya politike iri mu nteko, ariko bikurikije imyanya ifite mu nteko, nk’uko bivugwa hano… nyuma yaho bwa gatatu, ashobora gufata n’abandi,ntaho bibujijwe, bitewe n’ubushobozi bafite, ari abatekenisiye, ari n’abandi bose.”
Akomeza agira ati “ Twebwe nk’uko twari tabitangaje ubushize, turebye twasanze ko ubu umuryango wa FPR Inkotanyi, ndetse n’abari muri ‘coalition’ yabo na PSD, nibo bari muri guverimoma, niko twabibonye.
Senateri Tito Rutaremara wo mu muryango FPR Inkotanyi, we yavuze ko asanga ibi bivugwa n’ishyaka rya Frank Habineza atari ukuri kw’itegeko, ndetse ko uwabifata atya yaba asobanuye itegeko uko ritavuga.
Senateri Rutaremara umwe mu nararibonye zatanze ibitekerezo byubakiyeho iri tegeko nshinga, avuga ko atari itegeko ko Perezida yatanga imyanya ku mashyaka yose ari mu nteko, ndetse ko gusaranganya ubutegesi bitavuga gusa guverinoma.
Iri saranganya ry’ubutegetsi mu Rwanda nta bwikanyize, ni uburyo bumwe u Rwanda rwahisemo kuyoborwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mwizerwa Ally