Minisitiri w’ubwongereza Andrew Mitchell yavuze ko atagomba na rimwe gushigikira abari mu gihugu cyabo kandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ko bagomba gushikirizwa ubutabera. Nubwo ari urugendo rumaze igihe kirekire, Mitchell yizeye ko inzego z’ubutabera mu gihugu cye hari icyo zizakora.
U Rwanda rumaze igihe rusaba u Bwongereza gukurikirana abantu batanu bamaze igihe muri icyo gihugu, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo ni Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.
Polisi yo mu Bwongereza imaze igihe ikora iperereza kuri abo bantu ariko abarokotse Jenoside bagaragaza ko bimaze gutinda cyane.
Andrew Mitchell kuri uyu wa Gatandatu yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside zihashyinguye, anatemberezwa mu busitani bw’urwibutso buhari.
Yavuze ko urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ari urwibutso rw’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, n’icyerekana aho rwavuye ubu akaba ari icyitegererezo cy’iterambere rigaragara.
Abarokotse Jenoside bavugako abo bashinjya kugira uruhare muri Jenoside yabakorewe, bimaze gutinda ko bashikirizwa ubutabera. Hashize igihe kinini babivugaho ariko kugera nubu badashikirizwa ubutabera ,dore ko bamwe muri abo 5 bafite n’imirimo y’ubwisanzure mu bwongereza.
Aha ngaha bivugwa ko nka Célestin Mutabaruka ari umupasiteri w’itorero community church , mu Bwongereza .
Minisitiri w’ubwongereza Andrew Mitchell uherutse mu Rwanda mucyumweru gishize yavuze ko biri gukurikiranwa ,kandi ko bagomba gushikirizwa ubutabera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Niyonkuru Florentine