Hashize amezi atanu ubukerarugendo bwongeye gufungurwa, gusa abatunzwe n’imirimo ibushamikiyeho bakorera ku mwaro rusange w’ikiyaga cya Kivu bavuga ko bari mu kaga kuko uwo mwaro ugifunze.
Mu mujyi wa Gisenyi mu burengerazuba, ku mwaro rusange wagenewe imyidagaduro ni ahantu hazwi cyane n’Abanyarwanda bakunda ubukerarugendo.Mbere ya Covid aha hahoraga urujya n’uruza rw’abantu benshi baje kwidagadura.
Abakina imikino ku mucanga, abari koga, abaje kwifotoza, abinezereza ku mucanga, abatembera mu bwato…, ni hamwe mu hantu harangwaga n’ubukerarugendo mu buryo buboneka
Uyu mwaro wose ubu si nyabagendwa, abantu bacye ku giti cyabo n’amahoteli ari hano ku Kivu nibo bafite umwaro bwite aho abantu bakwidagadurira.
Abo nibo gusa bemerewe gukora ibikorwa bicye by’ubukerarugendo ariko bitarimo koga mu kiyaga.Eddy Ndungutse atwara abantu mu bwato akabatembereza mu kiyaga akabivanamo imibereho, ubu ibintu byarahindutse ni ugutegereza kuri telephone.
Ati: “Kuri hotel bashobora kuguhamagara bakaguha umuntu, cyangwa se kuri zimwe muri ‘private beach’, aho ni ahantu tudafitiye uruhushya. Biracyari ikibazo kubona umuntu ushaka gutembera mu bwato.
“Iyo nyagasani amfunguriye numva bampamagaye ngo nze ntware umuntu kuri ayo mahoteli cyangwa kuri za private beach”.
Ndungutse avuga ko ubu hashobora gushira ibyumweru bibiri bikanarenga nta mukiliya abonye.
Ntibagiranumwe Jean D’Amour we akora akazi ko gufotora, nawe kuba uyu mwaro ugifunze bituma agorwa no kubona igitunga urugo rwe nk’uko abivuga.
Ati: “Kuva corona yatangira akazi kacu gasa nk’akahagaze, ubu mba naje kureba ko hari nk’uwaba aje hano hafi ngo ampe akazi.
“Ubusanzwe bavuga ko bafunguye ariko hano ntibirakunda abantu ntabwo baza kuhidagadurira.”
Hashize amezi atanu leta ifunguye ibikorwa by’ubukerarugendo, ariko impungenge z’ubwandu bw’iki cyorezo zatumye uyu mwaro rusange ukomeza gufungwa.
Mu gihe amezi abiri ashize yatangaga icyizere, uku kwezi kwa 12 abantu bashya banduye coronavirus bariyongereye, mu minsi irindwi gusa ishize habonetse abagera hafi kuri 700.
Ibi byatumye leta yongera gukaza ingamba zimwe zo kwirinda, naho ku batunzwe n’imirimo ishamikiye ku bukerarugendo icyizere ko ibintu bigiye koroha cyo kirayoyoka.