Abakozi b’ikigo cy’Ishoramari cya Ngali Holdings Ltd, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi kuri uyu wa Gatatu, banunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250.000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe. Uru rwibutso rwubatswe mu 1999.
Kuri uru rwibutso, abakozi ba Ngali Holdings Ltd batambagijwe ibice byose birugize, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu minsi 100, abarenga miliyoni bishwe bazizwa uko bavutse.
Babwiwe uko amacakubiri n’urwango byaranze u Rwanda byabibwe kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa Ngali Holidings Ltd, Dr Twagirashema Ivan, yabwiye IGIHE ko gusura inzibutso za Jenoside bibafasha guhora bazirikana ibihe bibi igihugu cyacu cyagiye kinyuramo.
Yagize ati “Gusura urwibutso ni umuco dufite kandi ni ibintu dukora buri mwaka kugira ngo yaba abakozi bari mu kigo n’abandi tubashe gukomeza kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi binafasha abantu gukomeza kwigishwa ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.”
Yongeyeho ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zihoraho mu rugamba rwo kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyirandura burundu.
Umukozi wa Ngali Holdings Ltd, Rurangwa Appollinaire, yavuze ko yungutse amateka igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati “Tuhavana byinshi bitandukanye birimo kumenya ahantu habi igihugu cyacu cyanyuze, tukanahavana n’amasomo y’aho dukwiye kugeza igihugu cyatubyaye mu kwitanga no gutekereza ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Binaduha imbaraga z’icyo dukwiye gukora ngo turwanye ingengabitekerezo.”
Yakomeje avuga ko umusanzu w’abakozi ba Ngali Holdings Ltd ari ukugaragaza ibyabaye mu Rwanda n’ingaruka zabyo n’ibibazo byateye ngo abazabakomokaho bazabimenye.
Ngali Holdings Ltd ni Ikigo cy’ishoramari cya Leta gishamikiyeho ibindi bigo bikora ibirimo ibijyanye n’amabuye y’agaciro, ingufu z’amashanyarazi, ikoranabuhanga n’ibindi. Iki kigo cyashinzwe mu 2010, ubu kikaba gifite abakozi barenga 1000.