Abari bashinzwe gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rutsiro bafunzwe Bazira kwiba imyambaro yagombaga guhabwa abagizweho ingaruka n’ibiza. Byatewe n’imvura yaguye mu minsi ishize.
Abo bakozi bafunzwe ni 5 Muribo harimo abakozi babiri 2 b’urwego rwa Dasso, abakozi babiri 2 b’Urwego rw’Akarere ndetse n’umushoferi w’Akarere.
Rwanda News 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, Kuwa 14 Gicurasi 2023.
Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu bice birimo Uburengerazuba mu ntangiriro z’uku kwezi, igatwara ubuzima bw’abagera ku 135, guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’abakekwa Ati “ Amakuru yo kuba hari abakozi b’akarere bafunzwe ni ukuri, aho bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”
Aba bafunzwe amakuru avuga ko bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.
Benshi mubamenye iyi nkuru batangaje ko bibabaje kubona abashinzwe gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza aribo bari kubasonga.
Uwineza Adeline