Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi batanu b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) barimo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru, bose bakurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bw’uburiganya.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko aba bakozi bafungiye kuri station z’urwego rw’Ubugenzacyaha zitandukanye, zirimo iya Kimironko, iya Rwezamenyo ndtese n’iya Kicukiro. (https://www.fargomonthly.com/)
Aba batawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 26 Ugushyingo 2022, barimo Rwema Fidele wari umukozi wa RBC mu karere ka Karongi.
Hari kandi Ndayisenga Fidele, Ndayambaje Jean Pierre na Kayiranga Leoncie basanzwe ari abakozi ba RBC bakaba ari na bamwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC.
Undi watawe muri yombi ni Kamanzi James wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego ruri gukora iperereza kugira ngo abakekwaho iki cyaha bakorerwe dosiye y’ikirego, ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gihanwa n’ingingo ya 188 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta, iteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umukozi abitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
RWANDATRIBUNE.COM