Abakozi bo mu kigo gishinzwe ubuzima Rusange mu gihugu cy’u Burundi ,INSP ( Institut National de santé Publique) barashinjwa n’abaturaka hanze y’igihugu kubaka Ruswa y’amadori y’Amerika Magana atanu ( 500$) kugirango babapime Covid-19.
Umwe mu baturutse hanze y’igihugu cy’u Burundi agaca muri iki kigo utarashatse ko amazina ye ashyirwa hanze , avuga ko iyo utanze amadorari y’Abanyamerika Magana atanu ( 500$) ngo uhita utaha batagupimye Covid-19 ukagenda utazi niba urwaye cyangwa utarwaye .
Ku muntu uturutse hanze y’iki gihugu utashoboye gutanga Aya madorari ajyanwa muri Hotel Source du Nil akahamara ibyumweru bibiri cyangwa bakamurekurira igihe bashakiye.
Undi muturage utarabashije gutanga iyi Ruswa , avuga ko umara muri Hotel Source du Nil ibyumweru bibiri cyangwa bikarengaho nyuma ngo igihe bakurekuriye bakakurekura nta cyemeza ko wapimwe utarwaye Covid-19 ( Negative) usibye ngo kubikubwira mu magambo. Yagize ati:” Dufite impungenge zo kuba turekurwa tutazi niba twaranduye cyangwa turi bazima kandi ibi dutekereza ko biterwa na Ruswa tuba tutaratanze nk’abandi”.
Nk’uko RPA ibitangaza ivuga ko abaganga bakuru aribo baka iyi Ruswa ariko ngo bakayituma abaganga bato basanzwe bakorana mu gikorwa cyo gupima Coronavirus .
Nkundiye Eric Bertrand