Mbasangize amateka y’u Rwanda rwacu kubakunda amateka, ni nabyiza kumenya igihugu cyawe ukuntu cyagutse n’ukuntu cyanyazwe.
Rwanda rwa Gasabo kuva mu w’1450 kugera mu w’1895
Ijambo “Rwanda” ryaba rituruka kunshinga ya kera “kwanda” bivuga gukwira hirya no hino. Izina “Rwanda” riranga ahantu, urisanga mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole.
Mu gihugu cyacu rero hakaba Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero, harina Rwanda rwa Kamonyi (KominiTaba), ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika.
Havugwa ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo niho babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y’Ubwami Rugira, n’insumba yayo Ingizi. Ngiyo rero “Rwanda rugari rwa Gasabo”, ngo bavuga gutyo umutima w’Umunyiginya ugatengurwa n’ibyishimo. Ndetse bakongeraho ngo “Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu”. Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya.
- Ruganzu I Bwimba kugera kuri Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I
Umwami wambere wimye i Gasabo uzwi mu bitekerezo ni Ruganzu I Bwimba; icyo gihe Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda. Umwami w’I Gisaka yari Kimenyi Musaya warongoye Robwa, mushiki wa Ruganzu wa I Bwimba. Ruganzu I Bwimba yishwe n’ingabo z’i Gisaka. Bavuga ko bimaze kuba ngo uwo Robwa yaba yari sekuye ku nkota kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w’i Gisaka. Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye ingoma nyiginya.
Ku ngoma y’uwakurikiyeho, ariwe Cyirima I Rugwe, u Rwanda rwiyongereyeho u Buriza n’u Bwanacyambwe. Ku ngoma ya Kigeri I Mukobanya (hari abemeza ko uwo Mukobanya na murumuna we Sekarongoro bari ibikomangoma by’i Bugesera, bakaba rero bari Abahondogo) niho habaye igitero cya I cy’Abanyoro (baturutse mu bunyoro ho muri Uganda; bari bakomeye kandi bangije u Rwanda bikabije) bayobowe n’umwami wabo Cwa I. Icyo gihe byari mu by’1520, akaba ari nabwo Mibambwe I Sekarongoro yakomerekejwe n’umwambi mu gahanga, bamuhimba igisingizo cya “Mutabazi”.