Mu rwego rwo koroshya amategeko no kureshya ba mukerarugendo Ubuyobozi bw’umujyi wa Dubai bwakuyeho umusoro kunzoga ungana na 30% wacibwaga abacuruzi b’inzoga.
Uyu mujyi ubusanzwe ntujya uha umwanya ibijyanye n’inzoga kuko ugendera cyane ku myemyerere ya Islam, ku buryo imisoro yazo hari ihanitse cyane, ndetse hakaba n’andi mafaranga yishyurwaga bita ay’uburenganzira bwo kugura inzoga.
Ni mu gihe uganwa n‘abantu baturutse imihanda yose baba abagenzwa n’ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo.
Mu byemezo bishya, Dubai yanatangaje ikurwaho ry’amafaraga yishyurwaga icyemezo cyo kugura inzoga.
Dubai imaze iminsi yoroshya amategeko yagenderwagaho, aho yemeje ko inzoga zishobora kugurishwa ku manywa no mu gisibo cya Ramadan, ndetse ko abantu bashobora kuzisangishwa mu rugo ko mu gihe cya guma mu rugo.
Ni ibyemezo bigenda bifatwa hagamijwe ko ubuzima burushaho korohere abashyitsi, mu gihe Dubai ihanganye n’indi mijyi myinshi yo mu barabu mu gukurura ba mukerarugendo.
Ibigo bibiri binini bikwirakiza inzoga muri Dubai, Maritime and Mercantile International (MMI) na African & Eastern, byatangaje ko iryo gabanywa ry’imisoro riza no kugaragarira mu biciro bishya bizashyirwaho.
Umuvugizi wa MMI, Tyrone Reid, yabwiye AFP ati “Kuva twatangira ibikorwa byacu muri Dubai mu myaka 100 ishize, ubuyobozi bw’umujyi bwakomeje kureba imbere, kandi ntibugire abantu buheza.”
Yatangaje ko iki cyemezo cy’umujyi wa Dubai kigiye kugira ingaruka nziza kabakiriya babo kuburyo bugaragara
Uwineza Adeline