Nyuma y’inama y’abayobozi bakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba iherutse kubera i Nairobi muri Kenya, bakemeranya ko bagiye guhuriza hamwe ingufu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarayogoje ibintu mu Burasirazuba bwa Congo, hemejwe ko iyi mitwe igomba guhurira I Nairobi mu mishyikirano na Perezida Felix Tshisekedi.
Nubwo byemejwe gutyo, abo bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, ntibitabiriye inama yari yatumijwe n’abakuru b’ibihugu yagombaga kubahuza na Perezida Uhuru Kenyatta nk’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ni mu gihe aba bayobozi b’iyo mitwe bari batumiwe mu nama yagombaga kuba ku wa Gatanu i Nairobi, ikayoborwa na Perezida Uhuru Kenyatta.
Iyo nama ntabwo yabaye kuko imitwe yari yatumiwe itigeze ibasha kwitabira. Bivugwa ko abahagarariye iyo mitwe batabashije kujya i Nairobi ku mpamvu zirimo n’izijyanye n’ingendo.
Perezidansi ya DRC yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko iyo nama itagamije kuganira n’umutwe umwe ku wundi ahubwo ko ari ukumvisha abafashe intwaro barwanya ibihugu byabo ko bagomba kuzishyira hasi ku bw’inyungu yo guharanira amahoro. Gusa Perezida Félix Tshisekedi arashaka gufata iya mbere ngo akemure iki kibazo cy’imitwe yayogoje igihugu cye.
Bivugwa ko azagira uruhare mu kuganira n’iyi mitwe kugira ngo ayisabe gushyira imbere inzira y’amahoro mbere y’igikorwa icyo aricyo cyose cya gisirikare.
Perezida Kenyatta yari yemeye gufasha abayobozi b’iyo mitwe mu bijyanye n’ingendo kugira ngo bitabire iyo nama nubwo abayobozi b’imitwe y’iterabwoba nka ADF bo batemerewe kwitabira.
Nubwo hatatangajwe urutonde rw’imitwe yose yatumiwe, bivugwa ko ifite inkomoko yose muri Congo yose yari yahawe ubutumire. Naho Ikomoka mu mahanga yo yasabwe gutaha mu bihugu byabo ku neza.
UMUHOZA Yves