Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 mu nama yahuje abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza i Kinshasa,aba bayobozi basabye ko hajya haba amahugurwa ya gisirikare kubanyeshuri bose biga muri za kaminuza,kuburyo igihe icyo aricyo cyose bakenera abasirikare bajya bahita bababona.
Ibi byifuzo bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’aba perezida b’inama y’ubutegetsi,abakuriye serivisi zitandukanye, ndetse n’abayobozi bakuru ba za kaminuza n’ibigo by’amashuri makuru, nyuma y’inama yari yabateranirije mu murwa mukuru Kinshasa.
Iri tangazo rivuga ko guhera umwaka utaha, bagomba kujya bategura abasirikare cyane cyane babakuye mubigo by’amashuri makuru na za kaminuza. Ibi bizafasha igihugu kugira ingabo nyinshi zishobora kwifashishwa mugihe igihugu cyacu gisumbirijwe.
Bivuze ko iyo biza kuba byarabaye kera inyeshyamba za M23 Ziba zararanduwe kubutaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhoza Yves