Abahuriye mu cyiswe collectif Ingabire Day bakomeje gutesha agaciro ubutabera bw’u Rwanda basohora amatangazo adafite ishingiro, asabira abakatiwe n’inkiko gutaha batarangije ibihano cyangwa se ngo batahe hakurikijwe izindi nzira zemewe n’amategeko nk’uko leta y’u Rwanda yiyemeje kuba leta igendera ku mategeko(Etat de droit).
Aba bambari ba Ingabire Victoire uherutse guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubera ibyaha yakoze.
kuwa 10 ukwakira2023 basohoye itangazo risabira abo bise imfungwa za politike gufungurwa ,iri tangazo basohoye rivuga ko kuwa 14 ukwakira ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu mu Rwanda .
Iri tangazo rivuga ko kuri uyu munsi bazibanda kugusaba ko imfungwa za Politiki zirekurwa no guharanira ubwisanzure mu bitekerezo, izo zafunzwe ku matariki ya 13 na 14 ukwakira 2021 rigakomeza rivuga ko ubutegetsi bwa Kigali bwashinje abo basabira icyaha cyo gusoma igitabo cyiswe ngo: ni gute nahirika umunyagitugu mu gihe ndi njyenyine.
Nubwo uyu muryango uvuga ko aba bambari babo bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gusoma igitabo mu itangazo ryabo barongera bakivuguruza kuko bavuga ko mu mategeko y’u Rwanda nta ngingo y’itegeko ihana umuntu wasomye igitabo irimo.
Ikigaragara ni uko abahuriye muri iyi sosiyete sivile nta kindi bagamije uretse gutesha agaciro ubutabera bw’u Rwanda babinyujije mucyo bise guharanira uburenganzira bwa muntu, kuko mu itegeko ry’u Rwanda riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nta ngingo irimo ivuga icyaha cyitwa politike, ku buryo abo muri iyi sosiyete sivile bavuga ko hari abafunze bazira politike baba nibura bafite inshingiro .
Abakunzi ba Rwandatribune.com bakimara kubona iryo tangazo bayisabye ko yabamenyesha ibyaha abantu bavugwa muri iri tangazo bakurikiranyweho .
Nkuko iri tangazo rya collectif Ingabire Victoire day ribyerekana rivuga amazina y’abantu bafunze kandi baciriwe imanza bakurikira: Claudine uwimana,Sylvain Sibomana,Alexis Rucubanganya,Marcel Nahimana,Emmanuel Mansengesho ,Alphonse Mutabazi,Hamad Hagenimana,jean claude Ndayishimye na Theoneste Nsengimana, iyi sosiyete sivile ikaba ivuga ko ari ifungwa za politike mu gihe ibyo ivuga ntakimenyetso cyemewe n’amategeko bashingiraho ahubwo nk’uko babihamijwe n’inkiko mu Rwanda byagaragaye ko bakoze ibyaha babishaka aribyo ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ,icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyaha cyo kwangisha u Rwanda muri leta z’amahanga.
Abakurikiranira hafi ibikorwa na Ingabire Victoire bemeza ko imbabazi yahawe kuzibyaza umusaruro byamunaniye ahubwo akaba yarabonye umwanya wo gukomeza guharabika igihugu abinyujije mu mashyirahamwe atandukanye yitwikira umutaka wa politike.
Iri tangazo kandi rikomeza rigaragaza amazina yabo ryise imfungwa zizira guharanira ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo rikavuga ko ari ; Yvone Idamange Iryamugwiza ,Aimable karasira,Theophire Ntirutwa ,Deogratias Mushayidi, Abdul Rachid Hakuzimana ,Dr Christophe Mpozayo ,Dr joseph Nkusi ,prof Leopord Munyakazi na Dieudonne Niyonsenga (Cyuma Hassan) Phocas Ndayizeye.
Nkuko byagaragajwe n’urukiko abavuzwe niyi sosiyete sivile bigaragara ko bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bamwe bakaba bakiburana abandi baramaze gukatirwa n’inkiko .
Igitangaje ni uko collectif Ingabire Victoire day ivuga ko abafunze bazira ibyaha bya politike yirengagije urutonde yatanze rugaragaza abakurikiranweho jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo nka prof Leopord Munyakazi ,abandi bakaba barahamijwe ibyaha by’iterabwoba nka Phocas Ndayizeye hakaba hari n’abakiburana nka Rachid Abdul Hakuzimana na Aimable Karasira .
Abahanga mu mategeko bavuga ko iyo umuntu amaze kuburana ashobora gusaba imbabazi umkuru w’igihugu akaba yababarirwa akaba ariyo mpamvu Ingabire yagakwiye kugira inama abamaze gukatirwa bagasaba imbabazi umukuru w’igihugu nkuko nawe yazisabye akazihabwa kandi nkuko na Rusesabageni Paul yavuze muri iri tangazo ko yarekuwe ku gitutu nawe yanditse asaba imbababazi kandi akazihabwa aho kuyobya abanyarwanda no gukwiza ibihuha .
Twabibutsa ko abagize iyi sosiyete sivile ari abahuriye mu ishyaka ritemewe n’amategeko rirwanya leta y’u Rwanda ryitwa FDU inkingi ryifatanyije nirya Ingabire Victoire naryo ritaremerwa mu Rwanda ryitwa Dalfa Umurinzi ayo mashyaka yombi akaba agizwe nabantu bamunzwe no gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi.
Mucunguzi obed