Nyuma yo kumara amezi atandatu bahamagajwe ariko ntibagire undi mwanya w’umurimo bashyirwamo , Abambasaderi barimo Harebamungu Mathias, Sheikh Habimana Saleh na Sebudandi Venantie basezerewe mu kazi
Nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 04/03/2022, aba bambasaderi basezerewe mu kazi hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 112, iya 120 n’iya 176.
Hashingiwe kandi ku Iteka rya Perezida n° 113/01 ryo ku wa 01/11/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi mu by’ububanyi n’amahanga, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 13.
Ingingo ya 13 y’iri teka ivuga ku “Guhamagaza umukozi mu by’ububanyi n’amahanga” yerekana ko Umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora guhamagaza umukozi mu by’ububanyi n’amahanga igihe icyo ari cyo cyose, ku mpamvu z’akazi. Umukozi mu by’ububanyi n’amahanga wahamagajwe ariko ntahite ashyirwa mu mwanya w’umurimo akomeza kugengwa na Minisiteri no guhabwa umushahara n’ibindi agenerwa bingana n’ibihabwa umukozi mu by’ububanyi n’amahanga bahuje intera ukorera ku cyicaro, mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Icyakora, kwishyura umushahara n’ibindi agenerwa bihagarara iyo uwahamagajwe ashyizwe mu mwanya w’umurimo cyangwa abonye undi murimo.
Iyo amezi atandatu arangiye, umukozi mu by’ububanyi n’amahanga wahamagajwe adashyizwe mu mwanya w’umurimo, asezererwa mu kazi n’umuyobozi wamushyize mu mwanya.
Igazeti ya Leta ivuga ko Amb. Sheikh Habimana Saleh wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, asezerewe kuri uwo mwanya guhera ku wa 28/02/2021; bikaba byaratangiye kubahirizwa ubwo iyi gazeti yasohokaga.
Amb. Dr Harebamungu Mathias wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, asezerewe kuri uwo mwanya, guhera ku wa 31/05/2021; naho Amb. Sebudandi Venantie wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, asezerewe kuri uwo mwanya guhera ku wa 30/08/2021.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Gicurasi 2015 ni yo yasabiye Dr Harebamungu Mathias wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, guhagararira u Rwanda muri Sénégal ku rwego rwa Ambasaderi.
Ambasaderi Harebamungu yakoze imirimo myinshi yibanda ku burezi. Yabaye umurezi mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, abamo n’Umunyamabanga wa Leta mu gihe cy’imyaka itanu. Yakoze kandi indi mirimo inyuranye, ijyanye n’ubutumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi.
Dr Harebamungu Mathias yanditse ibitabo byinshi by’ubuhanga harimo Thèse yise “Gestion des ressources en eau Population rurale Rwanda”, hakaba n’ikindi yise “Le café et les caféiculteurs au Rwanda: Cas du District de Maraba (Butare) dans la province du Sud” yandikanye n’abandi Banyarwanda babiri.
Yahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Sénégal, Liberia, Sierra Leone, aho yasimbuwe na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga.
Sheikh Habimana Saleh yasimbuwe na Nyiramatama Zaina nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020.
Sheikh Habimana Saleh, wigeze kuba Mufti w’u Rwanda, yanabaye Ambasaderi warwo mu Misiri kuva mu 2015, umwanya yagiyeho avuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yari Umudepite.
Naho uyu Amb. Sebudandi Venantie yari ahagarariye u Rwanda mu Buyapani kuva muri Werurwe 2015.
UMUHOZA Yves