Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukwakira 2021,niho Abaturage bo muri Haiti bakoze imyigaragambyo basaba irekurwa ry’Abamisiyoneri bashimutiwe muri Port –au-Prince.
Minisitiri w’ Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken kuri uyu wa kabili yavuzeko Leta y’ Amerika iri gukora ibishoboka byose kugirango ibohoze Abamisiyoneri 17 b’Abanyamerika na Canada Bashimutiwe muri Haitimu murwa mukuru wa Port –au Prince ngo barekurwe. Yavuze kandi ko Minisiteri ayoboye irimo gukorana na Leta ya Haiti n’ urwego rushinzwe gukumira ibyaha FBI kuri icyo kibazo ,Dore ko kugeza ubu bari barimo kugenda basaba miliyoni imwe y’amadolari kuri buri muntu kugirango arekurwe.
Imitwe y’intagondwa ni yo isigaye igenzura igice kinini cy’umurwa mukuru Port-au-Prince,iyo mitwe ni nayo isigaye ihagarariye ibya Politique ndetse ikaba yanaragize uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moise.
Uwineza Adeline