Mu karere ka Rubavu hateguwe Iserukiramuco ryiswe Kivu Beach Festival Rubavu Nziza rigamije kuzamura ompano zitandukanye mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu no hanze yako ryateguwe na YIrunga Ltd rikabera ku mucanga w’ ikiyaga cya Kivu
Iri serukiramuco ry’ iminsi 4 riteganijwe hagati y’ Itariki ya 29 Kanama 2024 kugeza ku ya 01 Nzeri 2024, rikaba ryaratumiwe mo abahanzi batandukanye. Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rikazibanda ku bikorwa
by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya ni hino mu gihugu.
Iyaremye Yves ni umuyobozi wa Yirunga Ltd yateguye iki gikorwa ifatanyije n’ urubyiruko rw’ abakorerabushake mu karere ka Rubavu yavuze ko iki ari igikorwa kizasiga impano z’ urubyiruko mu karere ka Rubavu zigiye ahagaragara ndetse abazatoranwa bakazafashwa kuzinoza ndetse no kuzibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo n’ imurikagurisha z’ impano n’ ubugeni ndetse n’ ibindi bitandukanye ahpo umuntu azashobora kwihahira buri kimwe cyose ashaka”.
Yahamagariye n’ abandi bose bashaka kumurika ibikorwa byabo ko bahawe ikaze, Anavuga ko borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu cyane ko ibiciro byoroheye aho buri wese kwinjira ari ibiceri 500 gusa by’ amafaranga y’ u Rwanda mu gihe n’abanyacyubahiro (VIP) nabo batekerejweho bakazishyura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) gusa.
Muri iri serukiramuco, ryiswe Kivu Beach Festival Rubavu Nziza, Abanyarubavu n’Abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa muri icyo gihe barimo Nemeye Platini uzwi nka Baba ari nawe uzabimburira abandi muri ibi birori, hazaba hari kandi na Riderman uzwi nka Rusake, Bull Dog Danny Nanone n’abandi bahanzi bakizamuka baturuka mu karere ka Rubavu.
Ku bashaka kwihahira muri iri serukiramuco biteganijwe ko Imurikagurisha rizajya ritangira saatatu za mugitondo, abaririmbyi n’ ababyinnyi bagatangira gukora mu nganzo ku isaha ya Saa munani, bakaza gusorezwa n’ umuhanzi w’ umunsi uzaba yatumiwe muri babandi twavuze haruguru muri ibi birori bizaba bibera ku kombe z’ ikiyaga cya Kivu PUBLIC BEACH bigasorezwa muri LAKE SIDE buri munsi mu gihe cy’ Iminsi ine.
Rwandatribune.com