Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children) witwa Alexandra Saieh,yagaragaje ko abana bafashwe nabi ndetse ko bari kwicwa n’inzara muri Gaza.
“Icyo duhamya ni uko muri Gaza hari ubwicanyi buri gukorerwa abana buhoro buhoro,ntakindi kintu gisigaye,’’Saieh yabitangarije Al Jazeera.
“Abana bari kwicishwa inzara mugihe ibimodoka byuzuye ibyo kurya byibereye mu birometero bike aho bitegerejwe kwinjira. Tuzi ko ibi biri kuba kubera Israel ikomeje kugaba ibitero, nahatagomba kurengwa bigahagarika ubufasha bwiganjemo ibyo kurya.”
Umugabo umwe w’umunyaparesitina avugana na Al Jazeera yagize ati: ’’Dukomeje kuba mu ntambara mu bukonje, ntitwakabayeho dutya turi aha dutegereje ubufasha ubwo ari bwo bwose ngo tubone ibyo kurya n’abana bacu.”
Abaturage batuye mu majyaruguru ya Gaza,bavuga ko kubona ibiribwa by’umwimerere ari ingorabahizi, kuko abatuye hirya no hino muri ako karere bavuga ko bamwe basangira ibyo kurya n’inyamaswa.
Naho Minisiteri y’ubuzima muri Gaza yatangaje ko abantu ibihumbi bazicwa n’inzara n’umwuma mu minsi iri imbere nk’uko Al Jazeera ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwanda Tribune.com