Umuvugizi wa Police y’igihugu CP Kabera Jean Bosco yavuze ko nta mwana w’imyaka 12 wemerewe kwinjira ahabera imurikagurisha ari naho yasabye ababyeyi kwitwararika , ubirenzeho agahanwa.
CP Kabera akomeza ashishikariza ababyeyi kumva ko ari inshingano zabo kubungabunga ubuzima bw’abana no kubasobanurira impamvu batagomba kwitabira iri murikagurisha. “
Ku kibazo cy’abantu bakuru basindisha abana ,CP Kabera Jean Bosco, avuga ko guha umwana inzoga bitemewe kandi ngo uzafatwa azahanwa hakurikijwe amategeko. Yagize ati “Guha umwana inzoga atujuje imyaka birahanwa , rero turashishikariza abantu kutijandika muri ayo makosa “.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, asoza akangurira abazitabira imurikagurisha gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ntibirare ngo nuko ibikorwa byinshi bigenda byongera gufungura.
Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bashyizeho amabwiriza agenga abazitabira imurikagurisha rya 2020, aho abana bafite n’abari musi y’imyaka 12 batemerewe kwinjizwa ahabera Imurikagurasha.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF, Stephen Ruzibiza , avuga ko n’ubwo bigorana kumenya umwana w’imyaka 12 , basaba ababyeyi kubabwira impamvu aho kubazana guhangana. Yagize ati” Impamvu tutemeye ko umwana azinjira ni uko umwana w’imyaka 12 gusubira hasi aba atazi kwitwararika mu kwirinda Covid-19. Niyo mpamvu twakuyeho ibikinisho by’abana byari bimenyerewe mu myaka yashize”.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ruvuga ko mu imurikagurisha ry’uyu mwaka abaryitabiriye bazajya bishyura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Urugaga rw’abikorera PSF kubufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi Minicom yafashije inganda nto n’iziciriritse ( SMEs) bangana na 40 kubishyurira aho bamurikira ibikorwa byabo, ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB gifasha abagera kuri 30. Hari kandi n’abandi bagiye bafasha bagenzi babo kubishyurira barimo Urugaga rw’abagore, Inama y’igihugu y’urubyiruko n’urwego rw’abikorera ishami ry’ikoranabuhanga.
Iri murikagurisha rizatangira 11- 31 Ukuboza 2020. Kugeza ubu hari hateganijwe abazitabira 400 ariko abamaze kwiyandikisha ni 372. Mu bamaze kwiyandikisha umubare w’Abanyarwanda ungana na 301 mu gihe abanyamahanga ari 71 gusa.
Iri murikagurisha rizajya ritangira guhera saa Tatu z’igitondo ,risozwe saa Mbiri z’umugoroba.
Nkundiye Eric Bertrand