Mu duce tumwe na tumwe kuba ubasha kubona ibyo kurya binezeza Umwana w’umuhungu ibaze rero hongeyeho kugenda buri munsi gushaka ibyo kurya kugira ngo umuryango wawe ntiwicwe n’inzara.
Imisi yose mu gitondo , Mohammed Z’orab w’imyaka 11 arasohoka ava mu mugace anjya Rafah kari mu manjyepfo ya Gaza, agenda afite icyo agiye Gushaka.
Afata akadobo ka plastic Akanjya ku ishuri yagaruka akajya ku bigo byakira impunzi mu nkambi , aho ababibamo bagowe kimwe n’umuryango wa Mohammed ariko bashobora kubona icyo baha umwana batazi.
Mohammed ajya no ku bitaro aho abona batetse aka vuga ati: “lyo nsubiye murugo njyanye ibyo kurya turasangira twese tukanezerwa, rimwe narimwe harigihe njya mu rugo ntacyo njyanye bikambabaza.”
Mohammed ni we mukuru mu bana bane, abana na se na nyina mu kazu k’amahema kadafashe.
Papa we Khaled yirirwa azunguruka muri Rafah askaka utuzi ngo arebe ko yakwinjiza amafaranga atarenze$ 1,38.kumunsi, ayo akaba ayo kugura ibyahi by’umwana wiwe w’umukobwa w’amezi abiri, Howaida.
Mohammed ni umwe mu bana babarirwa mu bihumbi bashakira imiryango yabo ibyo kurya.
Iyo umurongo ari muremure kugirango yinjire anjyere imbere, agenda gake gake hagati y’abantu, anezerewe n’ayo mayeri akoresha mu guca mu bantu benshi ntawe babipfuye. Ageze murugo aha akadobo mama we Samar, nawe akagaburira abandi bana ashonje cyane ni nk’aho we ntacyo arya
Arahishura ati: ”Mpfite kanseri mu magufa. Mfite imyaka 31 ariko wagirango pfite imyaka 60 undebye. Sishobora gutambuka;
”Iyo ntambutse mpita nduha cyane. Nkababara umubiri wose nkeneye imiti n’ibyo kurya”.
Nikimwe n’abandi benshi, Samar n’umuryango wiwe baje Rafah bavuye Khan Yunis kubera ko igisirikare cya Israel cyababwiye ko hazaba hatari umutekano.Aho hashize amezi atatu.
Kuva icyo gihe imirwano yakomeje kwegera Rafah. Abantu barenga 70 barishwe mu mu minsi ibiri igihe Israel yagabaga igitero cyo kubohoza abantu bafashwe nk’ingwate na Hamas.
Abantu bangana na miriyoni 1,5 baba mu mahema i Rafah hafi y’urubibi rwa Misiri.
Ihema ry’umuryango wa Z’orab rirava kandi hasi muri ryo huzuye amazi y’imvura. Rimwe na rimwe Howaida ntabona ibyahi bishyashya.
Buri munsi ni amahano muri ako gace aho abantu bagera kuri miliriyoni nigice barenze incuro eshatu ku bahagenewe ibarundanya ku rubibi rwa Misiri.
Mu gihe 85% y’abanyagihugu ba Gaza bataye ibyabo, imfashanyo igerayo ntago ibakwira
Nk’uko bivugwa na ONU, hakenewe amakamyo 500 y’imfashanyo ku munsi. Muri rusange hagerayo 90 gusa nk’uko BBC ibitangaza.
Ibintu mu gace ka Gaza birakomeye kurushaho.
Israel ivugako ONU inanirwa no gutanga imfashanyo muri ako gace kandi ko imfashanyo irundanwa kugirango igere ku mupaka iruhande rwa Gaza.
ONU yahagaritse kunjyana imfashanyo mu gace ka Gaza kubera ivuga ko abashoferi b’amakamyo badacungiwe umutekano, mu gihe bamaze guterwa nabagizi banabi cyangwa ibyihebe.
Ikamyo imwe yatewe igisasu cy’umuzinga ONU ivuga ko yarashwe n’ubwato bw’imirwano bwa Israeli.
Byongeyeho igipolisi cya Hamas ntikigishaka guherekeza ikamyo zitwaye imfashanyo kubera gitinya kuraswa n’igisirikare cya Israeli.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com