Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 08 Nzeli 2021, Abanyarwanda 16 barimo abagabo 9 abagore 5 n’abana 2 birukanwe ku butaka bwa Uganda banyujije ku mupaka wa Cyanika.
RBA yatangaje ko aba banyarwanda bagejejwe mu Rwanda mu masaha ya Saa Kumi z’umugoroba ku mupaka wa Cyanika uri mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera mu Majyaruguru y’Igihugu.
Mu munaniro mwinshi ababashije kuganira na RBA bavuze ko bamaze iminsi myinshi bafunzwe n’urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda CMI, aho igihe kinini bakimara batotezwa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Aba Banyarwanda birukanwe bakurikira abandi 6 birukanwe kuwa 1Nzeri 2021.
Ibikorwa bihohotera Abanyarwanda batuye cyangwa bagiye gukorera mu gihugu cya Uganda byadutse mu myaka 4 ishize, nyuma yaho umubano w’ibihugu byombi uziyemo agatotsi.
Benshi mu banyarwanda bakunze gufatwa no kubuzwa amahoro n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda , akenshi rubashinja kunekera u Rwanda no guhungabanya umutuzo w’abanya Uganda.