Kubera intambara iri guhuza ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC n’inyeshyamba za M23, abandi basirikare batatu bo mu ngabo za Leta FARDC bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose nyuma yuko babonye urugamba rukomeye bagakizwa n’amaguru.
Aba basirikare bashinjwa ubugwari bwabaranze imbere y’umwanzi, banashinjwa kandi kubiba ubwoba mu baturage. Aba basirikare kandi baregwa ibi mu gihe inyeshyamba za M23 zabamisheho urufaya rw’amasasu hanyuma ingabo zigahunga zihereye kubaziyoboye. Urukiko rwahamije aba basirikare ibi byaha rwemeza ko bagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu ariko bahanishwa igifungo cya burundu.
Kuva uru rugamba rwatangira abasirikare batandukanye bakomeje gushinjwa ubugambanyi n’ubugwari kuva inyeshyamba za M23 zafata umujyi wa Bunagana kugeza na n’ubu bagishinjwa ibi byaha bikakaye kurusha ibindi.
Abasirikare bakatiwe barimo ushinjwa ubugambanyi, abandi bakatirwa urwo gupfa, ibintu byabaye no kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022 ubwo aba basirikare bakatirwaga gufungwa burundu, mu gihe bari basabiwe igihano cy’urupfu.
Aba basirikare uko ari batatu bakoze ibyaha bihanishwa n’ingingo ya 57 y’igitabo cy’amategeko ahana ya gisirikare, igitabo cya 2, gusa igihano cy’urupfu bagombaga guhabwa cyahinduwemo igifungo cya Burundu.
Umuhoza Yves