Abakurikiranira bugufi ibyapolitiki y’u Rwanda baravuga ko ubudasa mu miyoborere, ari urukuta rugonga bamwe mu bitwikira umutaka wa Politiki bagashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi cyanyuzemo.
Kimwe mu bintu bikomeye u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukwishyiriraho imiyoborere ibereye abarutuye.
Ibi ngo bisa n’inshoberamahanga kuri bamwe mu bari barameneyereye kugenera ibihugu bya Afurika uko bigomba kumera nk’uko byasobanuwe na Sheikh Musa Fazil Harerimana, iranararibonye muri Politiki y’u Rwanda.
Muri 2015, Abanyarwanda bashimangiye ko ubutegetsi buri mu maboko yabo kandi ko babuha uwo babona ko abukwiye.
Uko niko basabye ko ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa maze bagakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, uwo bahaye manda y’umwihariko ya 2017-2024.
Donatille Mukabalisa, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL akaba yaranayoboye umutwe w’Abadepite imyaka 11, avuga ko ayo ari amahitamo y’abanyarwanda.
Kuva muri 2024 Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko manda ya Perezida wa Repubulika ari imyaka 5 yongerwa inshuro imwe.
Mu matora aherutse, Abanyarwanda barenga 99% bagaragarije Perezida Kagame icyizere cyo ku rwego rwo hejuru, bamutorera kongera kuyobora igihugu kimaze imyaka 30 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’ingabo yari ayoboye bahagaritse.
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko bamwe mu biha gukerensa amahitamo y’Abanyarwanda n’ubwo ari bake, bagongwa n’urukuta rw’ibigwi by’u Rwanda.
Bamwe mu bavuga ko ari impirimbanyi za Demukarasi n’uburenganzira bwa muntu, basa n’abiziritse ku mateka yo kugaragaza ko hari abandi bashaka guhatanira kuyobora u Rwanda bakumiriwe.
Umunyamakuru akaba n’umwanditsi, w’ Umufaransakazi, Maria Malagardis, aherutse gushyira hanze umwe muri abo, maze asaba abagifite iyo myumvire kuyireka.
Ubudasa bw’imiyoborere y’u Rwanda ni ingingo yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu rwego mpuzamaganga n’ibyo mu karere.
Ni nyuma y’uko u Rwanda ruteguye amatora azira intugunda kandi akitabirwa ku kigero kirenga 98%.
Inararibonye mubya Politiki, Musa Fazil Harerimana na Mukabalisa Donatille bahamya ko amateka y’igihugu ariyo soko Abanyarwanda bavomamo imiyoborere ibabereye, imiyoborere ishyiraho imbago ku byasubiza igihugu mu icuraburindi.
Kuba Itegeko Nshinga riteganya ko umutwe wa Politiki wagize ubwiganze bw’amajwi mu matora utiharira byose mu myanya y’abagize guverinoma, ni kimwe mu byo abasezenguzi bashingiraho bagaragaza ko imiyoborere y’u Rwanda ifite ubudasa.
Ibi hamwe no kuba Perezida wa Repubulika adaturuka mu mutwe wa politiki umwe na perezida w’Umutwe w’Abadepite ngo ni bimwe mu bituma abafite ibitekerezo bitandukanye bibona mu miyoborere y’igihugu hakabaho kuzuzanya aho guhangana.
src/RBA
Rwandatribune.com