Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17/09/2024, abantu 10 bishwe n’inyeshamba zo mu mutwe wa CODECO, aho zabiciye mu Ntara ya Ituri ho muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aya makuru yemejwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’uwo mu muryango itegamiye kuri Leta usanzwe akorera muri ako gace.
Umutwe wa CODECO uri mu mitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu magana irwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aharangwa ubushyamirane bushingiye ku butaka.
Mu minsi ishyize, umuryango w’Abibumbye washinje uyu mutwe kugaba ibitero ku burozi bo mu bwoko bw’Abahema, bishobora gufatwa nk’ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Umuyobozi w’umudugudu icyo gitero cyagabwemo, Jean Marie Mateso, na Jules Tsuba uyobora umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri ako gace, batangaje ko mu gihe cya saa sita za nijoro, abantu bitwaje intwaro binjiye muri teritware ya Djugu yiganjemo abo mu bwoko bw’Abahema bakica abantu 10 bakomoka mu miryango ibiri.
Mateso yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko babishe babaciye imitwe nyuma bagasatura imirambo yabo. Yavuze ko abatuye muri ako gace bahiye ubwoba ko abo barwanyi bashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.
Uwo muyobozi yemeza ko ubwo bwicanyi bwabereye hafi cyane. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imirambo y’abishwe yari ikiri aho babiciye.