Umuntu unyuze mu buzima bwawe ntajya abura icyo agusigira, iyo atagusigiye isomo agusigira urwibutso. Burya abantu benshi muri ubu buzima baratenguhwa, igitangaje nuko umuntu upfa kwizera undi mu buryo bworoshye ni nawe utenguhwa cyane mu buryo bworoshye.
Uzasanga abatenguhwa cyane ari abantu bitwa ko ari beza muri ubu buzima, abeza nibo bagambanirwa cyane, nibo bakenyuka, na bibiliya ibivuga neza ngo uwizera umwana w’umuntu avumwe.
Abantu beza nibo bahemukirwa nabo bita inshuti zabo , aho umuntu wahaye icyizere cyawe cyose usanga ari we ukugambanira.
Kugirango ubashe kumva icyanga cy’ubuzima ukwiye kumenya ko atari buri wese ukwiye guha icyizere cyawe Kandi menya ko n’uriya muntu udakwiriye guha icyizere cyawe ntibivuze ko uzamugirira nabi, ntibivuze ko utamugirira neza cyangwa ntibivuze ko uzamwanga cyangwa ukamurwanya. Kumumenya bikurinda ko wakwibabariza umutima ariko na none kumumenya ntibivuze ko utamubanira neza.
Menya uwo utagomba kwizera buhumyi
Uwa mbere ukwiriye kwitondera ni umuntu utagaragaza impuhwe narimwe, wamuntu ubona akarengane ntagire icyo abivugaho cyangwa ngo agire icyo abikoraho , menya ko nawe igihe uzaba ugeze mu karengane ntacyo azabikoraho, ntani cyo azabivugaho ukwiye kumugendera kure.
Uwa kabiri ni umuntu ushimishwa n’ ibyago byabaye ku bandi, urugero, umuntu ushishikazwa no kunnyega no gukoba gushyira ku karubanda abaguye mu makosa nkaho we atajya akosa uwo ntukamwizere cyane kuko uko kwakundi umuntu agwa mu ikosa cyangwa akarifatirwamo ariko ukabona abantu bashishikariye ku mushyira ku karubanda, menya ko uko ashishikazwa no kwamamaza igisebo cy’abandi menya ko nawe ariko azabigenza .
Uwa gatatu ni umuntu ukunda gushimagiza cyane, uriya muntu ugushimagiza cyane ukwiye kumwitondera, ba bantu baza mu buzima bwawe bagushimagiza cyane, nubona umuntu nkuwo ujye ubigendamo gake kuko akenshi abikora haricyo agushakaho, ikibabaje ni uko iyo amaze ku kibona atajya akwibuka Kandi iyo akibuze agenda agusebya.
Uwa Kane ni umuntu uhora akuguza cyangwa agutira ariko ntarinde ijambo rye, umuntu ukubwira ngo muguze akakubwira igihe azayaguhera, ariko ntabikore uko yabivuze akakwambura , ubundi agatinda ku kwishyura ndetse hari nubwo hashira igihe akibwira ko wabyibagiwe akongera akakuguza na none, menya ko umuntu nakubeshya cyangwa akagutuburira rimwe azaba ari ikosa rye ndetse n’igisebo burya kizajya kuri we, ariko nakubeshya cyangwa akagutuburira bwa kabiri ikosa rizaba ari iryawe kuko ni wowe uzaba utarabaye maso ngo umenye ko atari uwawe.
Uwa gatanu udakwiriye guha icyizere cyawe ni umuntu uhora avuga ibihuha kubantu, wamuntu ibiganiro bye byose aba aganira abantu , ahora avuga inkuru ku bantu rimwe na rimwe anabavuga nabi uwo muntu uzamwitondere kuko uko akubwira inkuru zabandi , menya ko nawe iyo ari aho mutari kumwe inkuru zawe nizo ababwira. Ni kimwe na wamuntu ukubwira ko ibyo akubwiye ko utagomba kubibwira abandi menya ko nawe ibyawe abibwira abandi akabasaba kutagira abandi babibwira.,
Uwa gatandatu ni umuntu wigira mwiza imbere yawe ariko ukabona ukabaza ibibazo byinshi byerekerabye n’ubuzima bwawe bwite kandi we ntashake ko wamenya iby’ubuzima bwe bwite, akenshi akubaza ibijyanye no kukumenya. arega menya ko umuntu arimbura icyo yabashije kumenya neza kuko icyo batarasobanukirwa ntakindi bagikoraho keretse kukivuga gusa aho kugira ngo rero abantu bakurimbure wabareka bakakuvugaho ibyo bashaka.
Uwa karindwi ni umuntu uhorana inzitwazo ku bantu cyangwa kubindi bintu, buri gihe agahora avuga ko kuba adatera imbere ari abantu bahora bamwitambika mu kazi .uwo muntu ntukamwizere kuko ashobora kugera hirya akavuga ko ari wowe ntandaro yibitagenda kuri we, ni wamuntu kandi utajya wemera inshingano, utajya wemera amakosa ahubwo buri gihe akayagereka ku bandi Bantu, menya ko igihe kimwe nawe azayakugerekaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Uwa munane ni wa muntu ukuzaho ari uko ari gupfa ubusa, iyo ibintu bye byose abirangije nibwo akwibuka, buri gihe akuzaho aruko aje kukuruhukiraho.
Uwa cyenda ni umuntu uhindukana n’ibihe (nyamujya iyo bigiye), abantu bahindura bitewe naho bakura inyungu, iyo ari kumwe nawe hari uko yitwara yaba ari hamwe nabandi na bwo hari uko yitwara, ni kwakundi umuntu akwakira nabi kuko ataramenya uwo uri we ariko yamara kumenya neza agatangira kugufata neza kandi mbere yari yakwirengagije.
Uwa cumi ni wamuntu ugira icyo agukorera cyiza ariko agahora akikwibutsa, akabihindura indirimbo abibwira umuhisi n’umugenzi, uwo muntu akenshi aba yarabikoze hari ikindi kibyihishe inyuma, icyo gikorwa aba yarakoza aba ari nk’igishoro runaka agutegerejeho mu gihe kizaza kabone nubwo waba utabizi, uko byagenda kose menya ko hari uburyo yari yarateganyije wagombaga kuzamwishyuraho.
Ngabo rero abantu 10 utagomba kwizera bitabujijeko hari umubare w’abantu baba bateye gutyo mu buryo bwa kamere niyo mpamvu hari n’ibindi wagenderaho ukoresheje ubwenge bwawe ukamenya gutandukanya uwo kwizerwa n’utaruwo kwizerwa.
Niyonkuru Florentine