Abantu 11 baguye mu gitero cy’ibisasu byarashwe n’indege z’intambara za Israel ku butaka bwa Syria.
Abo bantu bavugwa ko bishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kamena 2021 rishyira kuwa Gatutu. Ni ibisasu byarashwe n’indege kabuhariwe z’intambara za Israel mu Ntara ya Homs ihana imbibi n’igihugu cya Israel.
Iki gitero cya Israel cyagabwe kuri Syria bivugwa ko aricyo cya mbere kigabweyo kuva Israel yatangira kugaba ibitero kuri Palestine muri Gicurasi 2021.
Umuryango mpuzamahanga ukurikirana uburengaznzira bwa Muntu muri Syria ufite icyicaro i Londres mu Bwongereza uratangaza ko mu bishwe harimo n’abasirikare ba Syria bari bacunze umutekano w’abaturage.
Rami Abdul Rahman uvugira uyu muryango yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abasirikare ba reta 7 n’abarwanyi bashigikiye reta 4 bishwe mu bitero by’indege z’intambara za Israel zarashe mbere gato ya saa Sita z’igicuku. Rami Abdul Rahman yavuze ko abapfuye bose ari abaturage bafite ubwenegihugu bwa Syria.
Amakuru atangwa n’igisirikare cya Syria avuga ko ingabo zabo zabashije kuzimya bimwe mu bisasu bya Israel , nyuma gato Israel ikarasa ibindi ari nabyo bavuga ko byangije byinshi bikanica abantu 11.