Mu gihugu cy’u Butariyani abantu barenga 200 bakatiwe igifungo cy’imyaka 2200, mu rubanza rwari rumaze imyaka 3 rurimo kuba nyuma y’uko bano bantu bari batawe muri yombi bashinjwa kuba bakorana bya hafi n’umwe mu mitwe ikomeye yaho muri icyo gihugu uzwi ku izina rya “Ndrangheta”.
Uyu ni umutwe ushinjwa kuba ucuruza ibiyobyabwenge ndetse ugashinjwa n’ubwambuzi nk’uko BBC ibitangaza. Uyu mutwe wa Ndrangheta ni umutwe ufite inkomoko mu karere gakennye k’aho mu Butariyani kitwa “Calabria”.
Uyu mutwe ukaba ufatwa nk’umwe mu mitwe iteye ubwoba ku isi kuko ugenzura 80 % by’isoko ry’ibiyobyabwenge bizwi nka Kokayine(Cocaine) ku mugabane w’iburayi. Ukaba winjiza amafaranga agera kuri miriyaridi 60 z’amadorari ya Amerika mu gihe kingana numwaka umwe.
Bimwe mu byaha uyu mutwe ushinjwa harimo ubwicanyi, ubwambuzi, gucuruza ibiyobyabwenge, gusaba inyungu z’umurengera ku ngurane, gukoresha nabi ububasha, kunyereza amafaranga n’ibindi.
Bivugwa ko muri runo rubanza rukomeye kurusha izindi manza zose zabayeho kuva mu mwaka wa 1980, rukaba rwari rumaze imyaka 3 rurimo kuba, abacamanza bagerageje kumva byimbitse bamwe mu batangabuhamya harimo na bamwe mu bahoze muri uwo mutwe ariko nyuma bakaza kuwuvamo.
Benshi muri bo barafashwe bahita batabwa muri yombi, hari mu Ukuboza mu mwaka 2019, nyuma yigihe kinini cyari gishize hakorwa iperereza mu turere tugera kuri 11 tw’aho mu gihugu cy’u Butariyani kuva muri 2016.
Bakimara gufatwa abagera kuri 50 bahoze muri uyu mutwe bahise bemera gufasha ubucamanza mu gihe bibaye ngombwa ko hakerwa abatangabuhamya.
Bamwe mu bahamwe n’ibyaha harimo uwahoze ari umusenateri muri Leta y’Ubutariyani, undi mu bazwi bahamwe n’ibibyaha harimo Giancarlo Pittelli, akaba ari umucamanza, ikindi uyu akaba yarahoze nawe ari n’umusenateri.
Gusa kugeza ubu biravugwako bamwe mu bacamanza baciye urubanza bahise bahabwa abashinzwe umutekano kugira ngo babe bacungirwa umutekano bitewe n’uko barimo kugenda bahura n’ikibazo cy’umutekano muke harimo no gupfumura amapine y’imodoka zabo, kugera mu rugo bagasanga amadirishya yinzu zabo yakuwemo ndetse nibindi byinshi.
Runo rubanza rwabereye mu kigo kimwe giherereye mu nkengero za kamwe mu gace kitwa Lamezia Terme.
Iki kigo kikaba cyarahinduwe urukiko ndetse rucunzwe cyane n’inzego z’umutekano. Iyi nzu ikaba ari inzu y’iburanishwa nini cyane kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 1500,harimo abacamanza barenga 600 ndetse 900 bitabiriye urubanza.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com