Umutwe w’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya ki Islam ufitanye isano n’aba Talibani kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Ukuboza 2023, wateye ikicaro cya police y’iki gihugu ahagana mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba ,abantu bagera kuri makumyabiri na batatu bahise bahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko kino gitero cy’ibiturika ndetse n’imbunda cyabereye mu karere ka Dera Ismail Khan kuri uyu wa kabiri ahagana ku manywa.
Abashyinzwe umutekano bavuze ko bijya gutangira bano barwanyi bazanye ikimodoka cya burende bahita basenya igikuta cyari gikikije aho ngaho hanyuma bahita binjira barasa.
Abayobozi bashinzwe umutekano muri iki gihugu cya Pakistani bavuze ko iki aricyo gitero gikomeye giherutse gukorwa mu mezi makeya ashyize, kikigambwa n’umutwe w’abatalibani.
Nk’uko abashinzwe umutekano babibwiye ikinyamakuru Reuters bivugwa ko kano karere n’ubundi gasanzwe gafatwa nk’aho nta mategeko aharangwa kubera ibikorwa biteza umutekano muke bigenda bihakorerwa, kano gace kakaba gakora ku mupaka w’igihugu cya Afghanistan.
Ibi bikimara kuba Minisitiri w’umutekano w’igihugu Sarfraz Bugti yahise anenga abakoze kino gitero anihanganisha ababuze ababo muri kino gitero.
Biravugwa ko abarwanyi babarirwa muri za mirongo itatu nabo bahasize ubuzima, ubwo bahanganaga n’inzego z’umutekano.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com