Ubuyobozi bw’Ikambi ya Kanyaruchinya icumbikiye impunzi zahunze mirwano ihanganishije FARDC n’Umutwe wa M23, bwatangaje ko abantu bane bamaze kwicwa n’icyorezo cya Korera(Cholera).
Iyi Nkambi iri mu nkengero z’umujyi wa Goma(Teritwari ya Nyiragongo) icumbikiye abaturage bahunze imirwano iri kuba hagati y’Ingabo za Repubulika iharabira Demokarasiya Congo n’umutwe wa M23 muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bw’iyi nkambi buvuga ko Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022, aribnwo umuntu wa Kane yitabye Imana azize icyorezo cya Korera gisanzwe gifitanye isano n’isuku nke irangwa muri iyi nkambi.Ubuyobozi bw’iyi nkambi buvuga ko umuntu wa Kane wishwe na Korera ari umwana w’imyaka 7 y’amavuko.
Ubwo yasura iyi nkambi, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya [Ubu niwe muhuza mu biganiro bya Nairobi bohuza Guverinoma ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba] yavuze ko abayirimo babayeho mu buzima buteye ubwoba, ari naho yahereye asaba imiryango inyuranye y’abagiraneza kuyishyira mu bakeneye ubufasha bwihutirwa.
Umutwe wa M23, Ubinyujije ku muvugizi wawo mu bya Politiki Lawrence Kanyuka wemeje ko abari muri iyi nkambi batwawe ku gahato n’abasirikare ba Leta. Mu itangazo yashyize hanze kuwa 16 Ugushyingo 2022,M23 yabineyeho umwanya wo kubasaba gusubira mu byabo cyane ko abenshi ari abaturutse mu bice bimaze iminsi biberamo imirwano kuri ubu ikaba yaramaze kubyigarurira.