Ku wa gatatu, tariki ya 31 Mutarama, akanama gashinzwe umutekano mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru kemeje ko abantu bose bashya binkora mu mujyi wa Goma bagomba kumenyekana kandi urutonde rwabo rugomba guhabwa inama buri gitondo saa 10h30.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Peter Cirimwami yagejeje ku banyamakuru iki cyemezo, ku wa gatatu nyine, arangije inama ye n’abagize akanama gashinzwe umutekano mu ntara kugeza ku bayobozi bakuru b’umujyi wa Goma.
Icyari kigamijwe muri iyi nama kwari ugusuzuma uko umutekano wifashe, no gusuzuma ibyifuzo byatanzwe mu nama iheruka yabereye i Mugunga.
Guverineri yagize ati: “Twafashe ingamba, tugomba kumenya abantu bashya binjiye mumujyi. Buri gitondo saa 10h30 tugomba kugira urutonde rwabantu bageze mumujyi n’abavuye mumujyi kugirango twizere ko tuzi neza abo tubana.”
Ibi bivuzwe hikangwa ibibazo by’umutekano muke utezwa n’abantu bitwaje Intwaro mu mujyi wa Goma.