Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko abantu bose bategetswe kwambara udukamunwa aho bari hose no mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda agakoko ka Corona gatera icyorezo cya Covid19.
Ati “Twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse, Leta n’abafatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamirimo, tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro kiza.”
Dr. Ngamije avuga ko guhera ku wa mbere inganda zizatangira kuzikora, kuburyo icyumweru kizashira udupfukamunwa twabonetse ku buryo buhagije.ku bafitke impungenge z’igiciro kitnajyanye n’ubushobozi,Dr Ngamije yat angaje ko kamwe umuntu ashobora kukamesa inshuro zigera kuri eshanu kandi kakagumana ubuziranenge bwako.
Ati “Ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, iyo uvuga amacanwe ntiyamugwa mu maso ngo yandure, na we kandi igihe akuri imbere niko byagenda. Tutatwambaye ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tuguma gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu minsi iri imbere ku zindi ngamba zafatwa ku bijyanye n’uko icyorezo twakirinda.”
Hashize iminsi hariho amabwiriza ko agapfukamunwa kambarwa n’uwanduye ngo atanduza abandi, cyangwa se uri mu kazi gashobora kumushyira mu byago byo kwandura.
Hanatangajwe kandi urutonde rw’inganda zemerewe gukora udupfukamunwa.Iki cyorezo kimaze guhitana abasaga ibihumbi 158, mu gihe abanduye barenga miliyoni 2.3 ku Isi.
UMUKOBWA Aisha