Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, Abanya-Kenya baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na Kandida William Ruto akaba yamaze gutora aho yahise abwira Abanyamakuru ko yizeye intsinzi.
Aya matora yari amaze iminsi ategerejwe n’Abanya-Kenya benshi, yatangiye mu gitondo cya kare aho saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, site z’amatora zari zafunguwe ndetse bamwe batangira kwihitiramo ugomba kubayobora.
Aya matora agomba kuvamo Perezida w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi batanu bakomeye mu Gihugu, yanitabiriwe na Visi Perezida William Ruto uri mu bahabwa amahirwe, wayitabiriye mu gitondo cya kare.
Akimara gutora, William Ruto yabwiye Abanyamakuru uko yiyumva, agira ati “Mfite amatsiko mensi y’umunsi w’intsinzi.”
Yakomeje agaragaza ko afite icyizere cyo gutorerwa kuyobora Abanye-Kenya, ati
“Mfite icyizere guhagije ko Abanya-Kenya bahitamo neza, bakarebera kure ejo h’Igihugu cyacu.”
Ruto, w’imyaka 55, arimo guhatana ku nshuro ya mbere ku mwanya wa Perezida, nyuma yo kuba Visi Perezida mu gihe cy’imyaka 10 aho ari mu bafashije Perezida Uhuru Kenyatta mu butegetsi bwe.
Gusa Perezida Uhuru Kenyatta yaje kumwihinduka ku munota wa nyuma aho yamugaragaje nk’umuntu udashoboye ndetse akamutera umugongo agashyigikira Raila Odinga bakunze guhangana cyane.
Uyu Raila Odinga uri guhatana na William Ruto ndetse benshi bemeza ko Perezida ari hagati y’aba bombi, ni umwe mu bakandida bagiye bahangana na Uhuru Kenyatta ariko agatsindwa bikagenda binateza imidugararo mu Gihugu y’ababaga bamushyigikiye batezaga imvururu yagiye inahita ubuzima bwa benshi.
RWANDATRIBUNE.COM