Uyu munsi guhera saa moya za mu gitondo nibwo abanya Uganda basaga miliyoni 18 bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Mbere gato y’aya matora abakandida bahanganye cyane aribo Kaguta Yoweri museveni wa NRM na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine bagize icyo bavuga .
Perezida Museveni aganira na CNN yavuze ko Uganda atari inzu ye ndetse ko natsindwa amatora azajya mu yindi mirimo, niba abanya Uganda badashaka ko akomeza ku bayobora.
Yagize ati: Uganda si Inzu yanjye , ni nsindwa nzajya iwanjye nkore indi mirimo,niba abanya Uganda badashaka ko mbafasha gukemura ibibazo bafite .
Bobi wine we yakomeje kugaragaza impungenge z’uko ashobora kwibwa amajwi maze yongeraho ko natsindwa amatora binyuze mu buriganya atari buze kwemera ibyayavuyemo.
Yagize ati: amatora nakorwa mu buriganya nti turi buze kwemera ibyayavuyemo.
Ni mugihe kandi guhera ku munsi w’ejo kuwa gatatu mu masaha ya saa mbiri za mugitondo Umuyoboro wa Internet mu gihugu hose wafunzwe.
Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko gufunga internet ari amayeri y’ishyaka NRM kugirango hatagaragazwa amanyanga ashobora kugaragara mu matora.
Mu murwa mukuru Kampala hose ku mazu maremare ari muri uwo mugi hashizwe abashinzwe umutekano biganjemo abasirikare , nkuko byatangajwe na polise ngo gushira abashinzwe umutekano ku nyubako ndende bigamije gukumira ibikorwa by’abagizi ba nabi n’abigaragambya , ngo kuko mu myigaragambyo yabaye mu Ugushingo umwaka ushize abayiyoboraga babaga bari hejuru y’inzu ndende.
Ambasade y’Amerika muri Uganda ivuga ko indorerezi zayo kimwe n’izumuryango w’ibihugu by’Uburayi zangiwe kwitabira igikorwa cyo gukurikirana uko amatora agenda.
Gusa Leta ya Uganda ivuga ko amatora ari ay’abanya Uganda Atari ayabanyamerika.
Leta kandi ivuga ko kugirango aya matora arushe ho kugenda neza igomba kwifashishahisha utwumwa twita Biometric Voter Verivication Systems mu kubarura amatora, inongera ho uu twuma tuzafasha kugenzura niba utora yujuje imyaka cyangwas se amazina ye ari kuri lisite yitora.
Ariko abakora mu biro by’itora hamwe nko mu Karere ka Rakai bagaragaje impungege bavuga ko bataramenya gukoresha neza utwu tuma nubwo bahawe amahugurwa yo kudukoresha y’iminsi ibiri kugirango bazabashe kudukoresha.
Gen Mugisha muntu we avuga ko ahubwo mu byumba abantu batoreramo hagakwiye gushirwa Camera zigenzura uko amatora arimo akorwa kugirango hirindwe amanyan igombaga ashobora kuba yabonekamo.
Gusa komisiyo ishinzwe amatora muri Uganda yo yabiteye utwatsi ivuga ko nta Camera cyangwa utwuma dufata amajwi tugomba gukoreshwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abatora no kurinda uwari wese washaka kwivanga mu matora y’abanya Uganda.
Justin Simon umuyobozi mukuru w’iyi Komisiyo yagize ati:” gukoresha za Kamera n’utwuma dufata amajwi bishobora kubangamira umutekano w’abatora ndetse no kuba hari abashobora kwivanga mu matora cyane cyane ko bitoroshye ku zigenzura.
Aya matora akurikiranywe hirya no hino kw’isi biturutse k’umvuru zayabanjirije zikibasira abri ku ruhande rwa Bobiwine uhanganye bikomeye na KAGUTA Museveni.
abakandida 11 nibo bitabiriye aya matora harimo umugore umwe ariwe Kalembe Nancy.
Hategekimana Claaude