Abanyafurika y’epfo barwanirira Israel muntambara irwanamo na hamas bazabifungirwa.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo Naledi Pandor, yavuze ko bazatabwa muri yombi nibasubira mu gihugu cyabo, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AP.
Yabivugiye mu gikorwa aherutse kwifatanyamo n’Abanye-Palestine muri iki Cyumweru, agira ati: “Namaze gusohora itangazo mburira abo b’Abanyafurika y’Epfo barimo kurwana. Turiteguye. Nimugaruka imuhira, tuzabata muri yombi.”
Aba baturage barimo kurwanirira Israel ,umwaka ushize bari bategujwe ko bazajyanwa mu nkiko kuburanishwa ariko biba iby’ubusa.Gusa ntiharamenyekana umubare w’aba banya Afurika y’Epfo bari mu mirwano.
Afurika y’epfo isanzwe igaragaza ko iri ku ruhande rwa Hamas muri iyi mirwano ishyamiranyije izi mpande.
Yagiye itanga ibirego mu rukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye ICJ isaba ko abayobozi ba Israel bakurikiranwa ku byaha by’Intambara bishobora no gufatwa nka Jenoside.
Intambara ya Israel na Hamas yatangiye tariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.Ni nyuma y’igitero cyiciwemo abantu barenga 1,200 mu majyepfo ya Israel, naho abandi barenga 200 barashimutwa.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwanda tribune.com