Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye kutazahungabanywa n’ibishashi by’ibyishimo bizaturitswa mu ijoro risoza umwaka wa 2022 rinatangira uwa 2023.
Byatangajwe n’Umujyi wa Kigali mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 riteguza abatuye uyu Mujyi wa Kigali ko hazaturitswa ibi bishashi.
Iri tangazo rigira riti “mu ijoro ryo ku wa 31/12/2022 rishyira ku wa 01/01/2023 saa sita z’ijoro zuzuye (00h00’) mu Mujyi wa Kigali hazaturitswa urufaya rw’ibishashi by’imiriro (fireworks/feux d’artifice).”
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibi bishashi bizaturikirizwa ahantu harimo kuri Kigali Convention Centre; kuri BK Arena, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo; ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo; ndetse no kuri hotel des Mille Collines.
Iri tangazo risoza rigira riti “kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’ibyo bikorwa byo kwishimira umwaka mushya.”
RWANDATRIBUNE.COM