Abanyamahoteli bafite amadeni muri za banki, barasaba ko leta yaba umuhuza mu kibazo benshi bafite cy’ibihombo bikomeye batejwe na Covid 19, ntibabashe kwishyura amadeni yabo ndetse bamwe bakaba baratangiye guterezwa cyamunara.
Cyabakanga Jean Bosco, umwe mu bikorera umaze imyaka 4 yujuje inyubako ya hoteri mu Mujyi wa Kigali, 50% by’amafranga yayubatse ari inguzanyo ya banki.
Muri iyi minsi igihugu n’Isi muri rusange bihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19, asobanura ko amahoteri yagize ibihombo ku rwego rwo hejuru bituma ubwishyu bw’amadeni ya banki bubura.
Imibare ya RDB ya 2020 yerekana ko mu mwaka wa 2016 umusaruro mbumbe w’urwego rwa serivisi ari narwo rubamo amahoteri wari ku gipimo cya 7.2, mu gihe mu mwaka wa 2020 uyu musaruro wamanutse ku gipimo cya 6 munsi ya zero.
Ibi binajyana no kuba hejuru ya 90% by’abagana amahoteri ari abaturuka hanze y’igihugu, nabo bakaba baragabanutse kubera covid 19 bituma amahoteri agira igihombo ku gipimo cya 70% mu mwaka wa 2020/2021.
Muri iyi minsi, amatangazo ateza cyamunara akomeza kumvikana mu itangazamakuru ndetse harimo na za cyamunara z’amahoteri. Abasesengura ibirebana n’ubukungu bashimangira ko hari impungenge ko umubare wa za hoteri zitezwa cyamunara ushobora kwiyongera kubera ko uru rwego ruri mu zahungabanijwe cyane na covid19 kuko abarukoramo bari mu basaba inguzanyo ziri hejuru mu mabanki.
Umwaka ushize hashyizweho ikigega nzahurabukungu cya miliyari 100 z’amafranga y’u Rwanda, amahoteri agenerwa 50% byayo; aho uyahabwa agaragaza nibura ko ibikorwa bye byagizweho igihombo ku gipimo cya 30%, ugahabwa amahirwe yo kwishyurirwa ideni rya banki ku gipimo cya 35%.
Bikunze kuvugwa ko amabanki buri gihe ashaka guheraheza inyungu zayo kuko usanga abaterezwa cyamunara baba baramaze kwishyura hejuru ya 70% by’ideni ryose, uretse ko haba harimo n’abadakoresha ideni icyo barisabiye.
Ukuriye ihuriro ry’abakora ubukerarugendo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ngenzi Yves ashimangira ko kwiyongera kwa hoteli zitezwa cyamunara bifitanye koko isano n’ingaruka za covid19, n’ubwo hari n’abari basanganywe ibibazo na mbere y’uko iki cyorezo cyaduka.
Gushyiraho ubuhuza burimo na leta bwiga ku ngaruka zatewe na Covid 19 by’umwihariko amadeni ya banki ariho n’inyungu z’ubukererwe cyane cyane mu mahoteri, ni byo abashoye imari muri uru rwego basanga byagabanya umuzigo utazwi n’igihe uzarangirira.
Nubwo ubukerarugendo bufunguye mu Rwanda, ntabwo umubare wa ba mukerarugendo uragera ku rwego nk’urwa mbere ya covid 19 kuko imibare yerekana ko uru rwego rwinjije miliyoni hafi 500 z’amadolari mu mwaka wa 2019, mu gihe mu mwaka wa 2020 hinjiye gusa miliyoni 121.
Gusa leta iherutse kwemeza ko igiye kongera miliyari 350 mu kigega nzahurabukungu kuko muri rusange inzego zagaragaje ko zikeneye kunganirwa ari nyinshi.