Ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yo guteza imbere amahoteli n’ubukerarugendo, bavuga banki zo mu Rwanda zitagishaka kubaha inguzanyo zitwaje ingaruka za COVID-19.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu Bihugu byo mu karere mu guteza imbere ubukerarugendo, bamwe muri ba rwiyemezamirimo bafite amahoteli mu Rwanda bavuga ko muri iki gihe bigoye kubona inguzanyo muri Banki z’ubucuruzi kuko igisubizo bahabwa n’amabanki kivuga ko nta cyizere bafite ko ingorane zabaye muri segiteri y’ubukerarugendo kitazagaruka, cyane ko urwego rw’amahoteli ruri mu byibasiwe na COVID-19.
Uwitwa Hategekimana Alfred ufite umushinga wo kubaka hoteli mu mujyi wa Musanze, yabwiye Rwandatribune ko umushinga we amaze kuwuzengurukana byibuze mu mabanki agera muri ane akomeye ariko bawanga bakamusubiza ko ubucuruzi bwe butazabona ubwishyu kubera ikibazo cya COVID-19.
Uyu rwiyemezamirimo avuga ko amaze kugera mu mabanki akomeye ya hano mu Rwanda nka Gt.Bank na BPR hose bamutera utwatsi akibaza ahazaza h’umushinga cyane ko adafite ubushobozi bwo kurangiza ibikorwa bye adakoranye na Bank.
Aganira n’umunyamakuru yagize ati “Nawe urabizi ko muri iki gihe utapfa kugira icyo ugeraho udakoranye n’ibigo by’imari cyangwa banki, nanjye rero nari nisunze Banki ngo nkomeze gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere u Rwanda mbinyujije muri serivisi zisanzwe ziri mu zishyizwe imbere n’ubuyobozi bw’u Rwanda ariko, banki zikomeje kuntengura.”
Uyu mushoramari, avuga ko atumva impamvu banki zanga kumuguriza kandi azigaragariza umushinga ufatika ndetse wazanagirira akamaro Igihugu ukanarufasha kwihuta mu iterambere ryacyo.
Avuga ko yari yiyemeje kujya mu by’amahoteli kuko azi neza ko ari ubucuruzi busanzwe butanga akazi kenshi ku bana b’u Rwanda kandi bukanazanira amadovize u Rwanda.
Ati “Ishoramari rya Hoteli narigiyemo nabitekerejeho bihagije kuko uretse kuba rifasha Igihugu kwinjiza amadovize ya ba mukerarugendo bazarigana ariko rinatanga akazi kuri benshi kandi nkaba nifuza ko abana b’u Rwanda badakomeza kuzahazwa n’ubushomeri.”
Nubwo banki zikomeje kuvuga ko zitakizeye ishoramari ry’amahoteli, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iri shoramari ari ryo ryitezweho uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu kuko nyuma y’icyorezo cya COVID-19, hashyizweho ikigega nzahurabukungu cyabanje gushyirwamo Miliyoni 100 USD kikaza kongerwamo Miliyoni 250 USD.
Ubwo icyiciro cya kabiri cy’iki kigega cyatangazwaga ku mugaragaro muri Gicurasi 2022, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko muri cyiciro cya mbere cya miliyini 100 USD [Miliyari 100 Frw], amahoteli ari ku isonga mu yahawe inguzanyo nyinshi aho yahawe miliyari 52 Frw.
Dr Ndagijimana agaruka kuri iki cyiciro cya kabiri cya Miliyoni 250 USD (Miliyari 250Frw), yavuze ko cyo kizibanda ku bashaka gukora imishinga mishya yafasha kwihutisha ubukungu.
RWANDATRIBUNE.COM