Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iri ryerekana ko abantu benshi bo mu muryango wo mubwoko bw’abatutsi, bakurikiranwa, bagafatwa uko bishakiye, baregwa babeshyerwa bakitwa abagambanyi cyangwa se ibyitso bya M23.
Iri angazo ryamagana komiseri w’intara y’amajyaruguru n’amagambo aherutse gutangaza, ubwo yari I Goma abanyek congo kwica bagenzi babo bavuga ururimi rw’i Kinyarwanda.
Uyu muryango wakomeje itangazo ryawo wibutsa ko mu bihe byashize mu 1998, 1990 ndetse no 1964 Abatutsi benshi bishwe hashingiwe ku moko muri Goma, Kinshasa, Kisangani, Katanga, Masisi, Nyiragongo na Rutshuru bifatanya n’ubuyobozi bwa bwariho.
Basobanura muri iritangazo inkomoko y’ikibazo bagize bati” Inkomoko y’amakimbirane iri kure cyane kandi ko M23 yavuye kuri RCD (Rassemblement congolais pour la democratie) ikajya kuri CNDP (Kongere y’igihugu ishinzwe kurengera abaturage)ibi ngibi ni amateka y’urugamba yabayeho kubera impamvu imwe, ariko umuryango w’abatutsi muri rusange nti bakagombye kuba inzirakarengane , kubera inyungu za bamwe mubanyapolitiki.
Muri iri tangazo basabye umukuru w’igihugu na Guverinoma ye kugerageza guhana no guca intege ababiba inzangano mubantu, kandi bakarinda umutekano w’Abatutsi n’abavuga ururimi rw’i Kinyarwanda.
Basabye kandi guhana imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugenda yica buhoro buhoro imbaga nyamwinshi.
Bongeye ho ko Kuva intambara yongeye gutangira hagati ya M23 Na FARDC uyu mutwe witwaje intwaro wiswe uw’Abatutsi b’abanye congo, umuryango w’abanye congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahahuriye n’ibibazo bikomeye. Mum minsi ishize hagaragaye insoresore zitwaje imihoro ziri kugenda zihiga abantu biswe Abanyarwanda.
Mutualité Isōko ihuriro ry’abatutsi baravuga ko bakomeje kwamagana itsemba bwoko riri kubakorerwa umunsi kuwundi.
Bavuga ko bandikiye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Perezida wa EAC, Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, bamwe mu bagize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano nka USA, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubwongereza n’Uburusiya, ngo badutabare badufashe dutsinde aya mahano.
Umuhoza Yves