Nk’uko amakuru yakusanyijwe na La Libre Belgique abitangaza mu kirego cyatanzwe kuri uyu wa mbere tariki ya 27Nzeri 2021 I Kinshasa, kumushinjacyaha mukuru wo kumugenzuzi wa FARDC gitanzwe n’Abanyamulenge 71 batuye ku misozi ya Kivu Y’Amajyepfo ,mu karere ka Minembwe ,Impamvu:Ubwicanyi,Gufatwa ku ngufu,iyicwarubozo,Gushimitwa,Gutwikirwa inzu n’imirima,gusahurwa inka,bakomeje gukorerwa kuva muri 2018
Abanyamurenge ni abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi,Abakurambere babo bageze ku misozi ya kivu y’amajyepfo mu mpera y’ikinyejana cya 16 ,nyuma y’amakimbirane bagiranye n’Umwami w’uRwanda nta muntu n’umwe wabaga muri iyo misozi miremire icyo gihe kandi barahatuye .Hari kandi n’Abatutsi b’Abanyekongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva mu myaka ya za 70,ariko impinduka mu itegeko ryerekeye ubwenegihugu bw’Abazayirwa nyuma bwabaye ubwenegihugu bw’abanyekongo ryateje ikibazo ku bwenegihugu bw’abatutsi bose bo muri congo ,baba abimukira bavuye mu Rwanda cyangwa mu Burundi,n’abana b’Abimukira batuye muri congo ibisekuru byinshi cyangwa ibinyejana byinshi.
Bivugwa ko hari impamvu ebyiri zibitera:Icya mbere nuko kutemera ubwenegihugu bw’Abanyekongo bw’Abatutsi bituma umuntu yizera ko azashobora kwigarurira ubutaka bwabo,Hiyongeyeho kandi ko kuva mu myaka ya za 90,hari Abanyekongo benshi b’Abatutsi binjiye mu rugamba rwo kubohoza uRwanda bafasha FPR,igihe yarwanaga n’ubutegetsi bwa Habyarimana
Ubufasha FPR nayo yaje kwishyura itera inkunga bwa mbere inyeshyamba za Kabila n’Inyeshyamba za RCD zirwanya Kabila,Byongeye kandi nk’uko bitangazwa na Mediacongo, kurebwa nabi kurushaho gukongezwa n’abanyapolitiki bashaka gukundwa banyuze mu nzira z’ubusamu,biyerekana nk’abarwanirira “Gakondo”barwanya abavuga ikinyarwanda bose:amoko menshi yaho avuga indimi zegereye Ikinyarwanda ,aho abazikoresha bose mu bujiji bafatwa nk’Abanyarwanda.
Kuva mu mwaka wa 2018,amarorerwa akorerwa Abanyamulenge yariyongereye kandi ahindura urugomo kuva mu mwaka wa 2019,imitwe ya Mai Mai,yitwaje intwaro yiganjemo abo mu bwoko bw’Abafulero,Ababembe n’Abanyindu yagiye ihagana n’imitwe ibiri yo kwirwanaho y’Abanyamulenge ya Twirwaneho na Gumino.
Igisirikare cya FARDC kivugwaho kubigiramo uruhare cyangwa kurebera ,
Ikirego cyatanzwe kuri uyu wa mbere I Kinshasa kibanda ku bitero byo kuva 2018 kugeza mu 2020,cyateguwe n’abanyamategeko 2 bo muri kivu y’Amajyepfo bafashijwe na bagenzi babo,uwo muri New York ,Me Jean Paul SHAKA n’umubiligi,Me Bernard Maingain kugirango basabe Guverinoma ya RDC Kurinda uburenganzira bw’abaturage babo bahohoterwa n’abaranyi babo.
Bivugwa ko ingabo za Congo zitungwa urutoki muri iki kirego zitirirwa zinanyeganyeza urutoki iyo abaturage b’abatutsi bazitabaje mu gihe bagabweho igitero,birushaho kuba bibi kuko zivugwaho ahubwo guha inama n’amasasu inyeshyamba zibatera mu gihe ubwazo zitagize uruhare mu bitero.
Iki kirego kandi giherekejwe no kwamagana imvugo zihembera urwango ku banyamulenge ,kenshi zisubirwamo n’abanyapolitiki bazwi zigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Uwineza Adeline