Abanyekongo bo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo (Abanyamulenge) bishimiye gufungurwa kwa Jacques Rukeba Chirac, wari umaze umwaka afungiwe i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni ejo hashize , tariki ya 26/03/2024, ahagana isaha z’umugoroba Rukeba Chirac yafunguwe, nk’uko byavuzwe na bamwe bo mu muryango we.
Mu butumwa batanze bakoresheje imbuga nkoranya mbaga harimo n’ubwanyujijwe kuri gurupe ya Whatsapp ya Minembwe Capital News, burimo amashimwe agaragaza akanyamuneza bafite.
Bugira buti: “Muraho neza bavandimwe? Mudufashe kuzamurira Imana icyubahiro, Rukeba Jacques( Chirac), baramuduhaye akakanya nyuma y’umwaka aboshye. Imana isubije amasengesho yacu, twese tuyivugirize impundu. Yongere ihabwe icyubahiro.”
Amezi arenga cumi nabiri yari arenze ho gato Rukeba Jacques Chirac ahagaritswe n’inzego zikora mw’iperereza k’urwego rw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Arinze ava aho yari afungiwe umuryango we utazi icyo yari yari afungiwe, ndetse akaba atarigeze aburana kuko yari akiri mu iperereza.
Jacques Chirac Rukeba, yahoze ari minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Akaba avuka mu bice byo muri Grupoma ya Bijombo (mu misozi y’indondo, I Mulenge), muri teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com