Muri Olympic Hotel iherereye Kimironko, AKarere ka Gasabo hateraniye inama ya Biro politiki y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda,none kuwa 31 Ukwakira 2020,muri iyi nama harimo gutangwa ibiganiro bitandukanye ku bijyanye no gukoreshya itumanaho mu bihe bya Covid19,isi ihanganye nacyo,abitabiriye inama mu bitekerezo bagiye baragaragaje impungenge z’amikoro.
Mu kiganiro kimaze gutangwa n’Umunyamakuru akaba n’impuguke mu bijyanye n’itangazamakuru Bwana Mwasa Fredy yagaragaje ko mubihe bya CoronaVvirus ubwo, abanyarwanda bashyirwaga muri gahunda ya guma murugo ubuzima bwarushije kuba bubi kuko imibereho y’abaturage yasubuye kuri zero,kandi kubwo ingendo zari zimaze guhagarara intwaro yifashishijwe cyane n’itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga.
Fredy Mwasa,yavuze ko nubwo Leta yagiye ishyiraho ibigega by’ingoboka ariko ntabwo biragera ku baturage kuko yagiye ahabwa abafite imishinga minini ,mu gihe umuturage wo hasi wa wundi ufite akabutiki cyangwa se wari utunzwe n’agataro, ayo mafaranga akaba atabagezeho ku buryo nubu ubuzima bukibakomereye.
Inkuru irambuye ni aho mu kanya…………………………………………………………..
Kayiranga Egide