Abanyapoliti bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kurwanya Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC aho bazishinja kubogamira k’uruhande rwa M23.
Nyuma ya Martin Fayulu, Matata Ponyo , Denis Mukwege n’abandi, Delly Sesanga uheruka gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ategenyijwe mu mpera za 2023, nawe yunzemo avuga ko umuryango w’Abibumbye ukwiye gushaka izindi ngabo zaza muri DRC, kugirango zisimbura iza EAC zihamaze iminsi.
Ni ubusabe yahaye itsinda ry’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi ryari riamaze iminsi muri iki gihugu, ubwo ryagiranaga ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu mujyi wa Kinshasa.
Delly Sesanga, yabwiye iri tsinda gusaba Umuryango w’Abibumbye ugasimbuza ingabo za EAC undi mutwe w’ingabo uzarwanya M23, kugirango ikibazo cya M23 kirangire ndetse amahoro n’umutekano bigaruke mu burasirazuba bwa DRC, .
Yagize ati:” Mu gihe hagitegerejwe ko FARDC yiyubaka, Umuryango w’ababibumbye wagakwiye gufasha DRC kohereza inzindi ngabo zigomba gusimbura iza EAC ,kuko zo zanze kurwanya M23 ahubwo bikaba bigaragara ko zibogamira kuri uyu mutwe. izi ngabo kandi zadufasha kongera kugarura amahoro n’umutakano mu burasirazuba bw’igihugu cyacu no guhashya burundu umutwe M23.”
Guverinoma ya DRC n’abanyapolitiki batandukanye muri iki gihugu, bakunze gusaba ingabo za EAC gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 ariko zo zikabitera utwatsi.
K’urundi ruhande ariko, ubuyobozi bw’izi ngabo buvuga ko nta nshingano zifite zo kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ,ahubwo ko zigomba guhagarara hagati ya M23 na FARDC ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi no kurinda umutekano w’Abaturage, ibintu ubutegetsi bwa Kinshasa budashaka kumva na gato.
Ibi kandi byanemejwe na Nicola Riviere uhagarariye Ubufaransa mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi, ubwo yabazwaga n’Abanyamakuru mu mujyi wa Goma impamvu MONUSCO itari gufasha FARDC kurwanya M23.
Nicola Riviere ,yasubije ko kurwanya inyeshyamba no kurinda ubusugire bwa DRC ari inshingano z’igisirikare cya Leta FARDC ndetse ko icyo MONUSCO ishinzwe ari ukubungabunga no gushimangira umutekano w’Abaturage.
Yanenze kandi Ubutegetsi bwa DRC ,bukomeje kwishyingikiriza amahanga mu gukemura ibibazo by’ugarije igihugu cyabo kandi nyamara ari inshingano zabo abusaba kwisubiraho bugahangana n’ibibazo birmo iby’umutekano muke n’ibindi byugarije DRC.