Abanya Politiki bo mu Rwanda bamaganiye kure amagambo abiba urwango ya Perezida Thisekedi, aya magambo akaba aherutse kuyatangaza kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari ari kwiyamamariza kuyobora manda ye ya kabiri
Aya magambo agayitse uyu mu Perezida yayatangaje ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’ubwo asanzwe n’ubundi atavuga neza u Rwanda.
Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023 muri RDC byatangira, Perezida Tshisekedi asabisha amajwi imvugo mbi zirimo ibitutsi ku Rwanda.
Ubwo yiyamamarizaga mu Mujyi wa Bukavu, intero yasabishije amajwi yari u Rwanda, arenzaho n’amagambo yo kugereranya Perezida Kagame na Hitler, ibintu byanenzwe n’abaturage be, bavuze ko adakwiriye kuvugwa na Perezida wa Repubulika.
Mu magambo ye Tshisekedi yavuze ko ngo ubwo yajyaga ku butegetsi, yashyizeho gahunda yo kubanira abaturanyi mu mahoro, ariko ngo bo bafite amaso aruta igifu cyabo. Yavuze ko ngo yiteguye guhangana n’u Rwanda by’umwihariko ubuyobozi bwabwo.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Nizeyimana Pie, ubwo basozaga Inama y’Inteko rusange ku wa 14 Ukuboza 2023, yatangaje ko ryafashe umwanzuro wo kwamagana bivuye inyuma imvugo za Perezida Tshisekedi wubahutse Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Mu minsi ishize twabonye amagambo y’agahomamunwa yavuzwe n’umuyobozi w’igihugu cy’igituranyi [RDC] asebya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame. Twe ntitwabirebera kuko ni ibintu byaciye ku mbuga nkoranyambaga, abaturage benshi barabizi, twe nk’abanyapolitiki bahagarariye Abanyarwanda batandukanye dukwiriye kugira icyo tukivugaho tukamagana ariya magambo, ntabwo ari amagambo meza, si amagambo akwiriye umuyobozi nk’uriya tukanagaragaza aho duhagaze ko tutari kumwe na yo, tuyamagana.”
Nizeyimana yatangaje ko Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yafashe umwanzuro wo gusohora itangazo “ryamagana ziriya mvugo zibiba urwango, imvugo zitukana z’uriya mu perezida w’igihugu cy’igituranyi akunze kugirira u Rwanda ariko by’umwihariko Perezida wa Repubulika, ariko si we gusa n’Abanyarwanda muri rusange, usanga ikibazo kibaye hariya hakurya bacyitirira u Rwanda.”
Kuva yatangira kwiyamamaza, Tshisekedi ntajya agaruka ku bikorwa azageza ku baturage ashaka kongera kuyobora mu myaka itanu iri imbere. Ni mu gihe abakurikiranira hafi ibya RDC bahamya ko n’ibyo yari yabajije muri manda ya mbere ntabyo yabagejejeho, kuko intambara zakomeje kuyogoza u Burasirazuba bw’igihugu byose akabigereka ku Rwanda.
Nizeyimana ati “Aho kugira ngo avuge imigabo n’imigambi afitiye igihugu cye, afitiye abaturage be aravuga u Rwanda, ukagira ngo ni u Rwanda ruhanganye na we mu matora kandi afite abakandida bakwiriye guhangana mu bitekerezo byabo. Ni yo mpamvu nk’imitwe ya politiki duhagarariye Abanyarwanda benshi, buriya usanga Abanyarwanda benshi [n’ubwo imibare itabigaragaza neza ariko nka 80%] bari mu mitwe ya politiki.”
Yakomeje ati “Turifuza rero kugira ngo tugaragarize abayoboke bacu ko twamaganye iyo mvugo mbi ibiba urwango yatangajwe n’umuperezida w’igihugu gituranyi.”
Tariki ya 23 Ugushyingo Tshisekedi yiyamamarije mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema, asaba Abanye-Congo kwitondera abakandida bahanganye kuko ngo bafashwa na M23 na yo iterwa inkunga n’u Rwanda.
Ati “Mwitondere abakandida bafashwa na ba gashakabuhake bifuza ko dushyikirana n’abaterabwoba ba M23 kugira ngo binjire mu gisirikare; ikintu mpora ndwanya.”
Ibi birego u Rwanda rwagiye rubihakana kenshi rukagaragaza ibimenyetso bihamya uko RDC ifatanya na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye IGIHE ko amagambo ya Tshisekedi adakwiriye gufatwa nk’urwenya kuko atagamije ineza ku Rwanda kuko avugwa n’umukuru w’igihugu.
Ati “Ariya si amagambo aganisha ku mahoro no mu ituze. Si amagambo ahumuriza abantu. Ku rundi ruhande ni indimi ebyiri ari na yo mpamvu tugomba gusesengura no gutekereza twe tuyabwirwa cyangwa se umukuru w’igihugu cyacu ari we uyabwirwa; ntiduhubuke mu gusubiza. Tukibaza tuti “kuki? Ubundi arayavugira he? Arayavuga ryari kandi arayabwira nde?”
Mukuralinda avuga ko aya magambo akomoka ku migambi RDC imaranye imyaka ibiri yo gushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu bihe bitandukanye kandi Perezida Tshisekedi yumvikanye asezeranya abagize Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kuzabafasha kugera ku butegetsi mu Rwanda.