Abanyarwanda 20 bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.
Abagejejwe mu Rwanda barimo abagore babiri n’abagabo 18 bose bakaba bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu cy’igituranyi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Aba banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Saa Sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021.
Mu minsi ishize u Rwanda rwaherukaga kwakira abandi banyarwanda 14 nabo bari bamaze igihe kinini bafatiwe i Mbarara bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Abazanwa abenshi bavuga ko mbere yo gufungwa basabwa kwiyunga ku mitwe y’iterabwoba irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa bakabyanga ubundi bagakorerwa iyicarubozo.
Ikindi kandi mu minsi ibiri ishize ikurikirana, Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda mu buryo butarasobanuka, umwe yishwe mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama mu gihe, undi umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, Uwishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yitwa Ntwari Bahati, yari asanzwe akorera mu Mujyi wa Kampala akazi k’ubukanishi,
Undi , ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa, Polisi ya Uganda yatangaje ko hari umugabo w’umunyarwanda wabonetse yiciwe mu gace ka Karujanga mu Karere ka Kabale, Uwo mugabo yari umucuruzi muri ako gace, aho yiciwe ni hafi cyane n’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bisaba gukora urugendo ruri munsi ya kilometero imwe.
Bivugwa ko abishe uwo mugabo bari bamaze kumwiba amafaranga arenga miliyoni imwe y’u Rwanda. Bamwishe bamuteye ibyuma umubiri wose,
Dusabimana Théoneste wishwe yari yaravutse mu 1969. Nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, Bivugwa ko yakoranaga n’abantu batatu muri ubwo bucuruzi.
Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi ,Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi, U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka ntacyo biratanga ahubwo ibi bikorwa byiyica rubozo bigenda birushaho kwiyongera.
Uwineza Adeline