Congo Kinshasa ikomeje gushyira imbaraga mu cyatuma umwuka wayo n’uRwanda ututumba akazi kenshi kakaba kari mu guhuza abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda
Impaka zongeye kuvuka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’amakuru yagiye hanze ko icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, gishaka kwakira no gutuza Abanyarwanda batandatu barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Nubwo RDC yabanje kwigarama iby’inyandiko yagaragazaga ko abo bantu ishaka kubakira ibakuye muri Niger aho bamaze imyaka itatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahise abanyomoza, agaragaza ko inyandiko yagaragaye ari ukuri, bityo ko Congo ishaka kwiyegereza abo bantu bahoze mu butegetsi bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru Rwandatribune yamenye n’uko habaye ibiganiro byimbitse hagati y’abanyapolitiki ba FDLR na Leta ya Congo yo kunvisha Leta ya Congo ko yakwaka abo Banyarwanda bagatuzwa mu mujyi wa Kinshasa,gusa ku rundi ruhande biravugwa ko Padiri Nahimana yagennye Capt Sagahutu Innocent guhagararira ibikorwa bya gisilikare bya Grex mu mujyi wa Kinshasa.
Aho abasesenguzi babihera bavuga ko hari hasize amezi 6 Padiri Nahimana azamuye mu ntera Capt Sagahutu amugira Jenerali Majoro,ku buryo muri iyi minsi mu biganiro Sagahutu yagiye atanga ku mirongo ya youtube yigaragaje kw’ipeti rya Jenereli Majoro,aha rero hakaba hakomeje kwibazwa uruhande Capt Sagahutu aherereyemo hagati ya FDLR na Guverinoma ikorera mu buhungiro.
Kwinjira kwa Rusesabagina na RNC muri RBB,ihuriro RBB(Rwanda bridge builders )ryemeje ko ryakiye Rusesabagina na RNC muri iryo huriro rimaze imyaka irenga 3 rishinzwe,ariko muri iki gihe ryongeye gushyushwa n’umwuka mubi uri hagati y’uRwanda na Congo rigira inyota ryo kwagura abafatanyabikorwa nyamara haracyarimo impaka z’abagize iri huriro aho bamwe bahakana Jenoside yakorewe abatutsi abandi bakayemera hari na bamwe bavuga ko habaye Jenoside ebyiri.
hari amakuru yavugaga ko Amb.Ndagijimana akomeje gusaba umutwe wa FDLR kuba umunyamuryango wa RBB ariko FDLR ikaba igisereta ibirenge,andi makuru yemeje ko hari umubonano wakozwe mu ibanga hagati y’urwego rushinzwe ubutasi DEMIAP na Paul Rusesabagina,aho Leta ya Kinshasa yishingikirije ko Rusesabagina azayifasha kunvisha Leta zunze z’Amarika gufatira Leta y’uRwanda.
Kugeza ubu uko umwuka ugenda ututumba Leta ya Kinshasa igenda yereka uRwanda ko iby’ibiganiro bya Luanda ntacyo biyibwiye, kugeza aho yishakiye abagabo bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi .
Tugarutse ku bantu barekuwe na TPIR ,aba bantu RDC ishaka kwakira harimo babiri bahoze mu nzego nkuru za gisirikare, umwe ni Major François-Xavier Nzuwonemeye wari ushinzwe urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, na Capitaine Innocent Sagahutu wari Umwungirije.
Harimo kandi Protais Zigiranyirazo uzwi nka ‘Z’ wari muramu wa Perezida Juvenal Habyarimana, akaba musaza wa Agathe Habyarimana. Ni umwe mu bari ibikomerezwa icyo gihe, akaba mu ‘Akazu’, kavugwaho gutegura kakanashyira mu bikorwa Jenoside.
Col Alphonse Nteziryayo RDC ishaka na we yayoboye Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare mbere ya Jenoside (Military Police) aba Perefe wa Butare; mu gihe André Ntagerura na Prosper Mugiraneza bahoze muri Guverinoma mu gihe cya Jenoside.
Abasesenguzi bavuga ko Leta y’uRwanda ikwiye gukomeza kuba amaso kuko Leta ya Congo kwizirikaho abo bantu twavuze haruguru bifite igisobanuro kinini,abasesenguzi kandi bavuga muri iki gihe Leta ya Kinshasa yahaye kalibu imitwe irwanya Leta y’uRwanda mu mujyi wa Kinshasa,ku buryo hari urujya n’uruza mu murwa mukuru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune