Abanyarwanda 67 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bamaze kugera mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
RBA yatangaje ko biteganyijwe ko abandi 13 nabo baza kurara bahageze.
Aba,ni icyiciro cya mbere kirekuwe nyuma y’aho Uganda itangarije mu cyumweru gishize ko igiye kurekura abanyarwanda 130 bafungiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Itangazo rya RBA
Mu cyumweru gishize nibwo intumwa za Uganda zagiranye ibiganiro byo kuzahura umubano n’iz’u Rwanda, Sam Kutesa wari uhagarariye Uganda avuga ko igihugu cye kizarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu gihugu cya Uganda,abambere bakazagera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2020,ku mupaka wa Kagitumba hakirirwa Abanyarwanda 79 bahagera bwa mbere.
Kuwa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, nibwo habaye ibiganiro byahuje u Rwanda na Uganda, harebwa ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi.
Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, ku butumire bwa Guverinoma ya Uganda,byarangiye iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda cyemeye kurekura Abanyarwanda 130 cyafubze binyuranyije n’amategeko.
UMUKOBWA Aisha