Nyuma y’ubushotoranyi bukomeye bwakozwe n’umusirikare bikekwa ko ari uwo mu ngabo za FARDC, winjiye k’ubutaka bw’u Rwanda , akinjira arasa hanyuma nawe akaza kuraswa ndetse agahita ahasiga ubuzima, abanyarwanda bakorera hamwe n’abatuye mu mujyi wa Goma batangiye kubiryozwa.
Nk’uko bitangazwa nabamwe mubacururiza muri uyu mujyi, ngo umunyarwanda wese utuye muri uyu mujyi, ntari kujya hanze y’igipangu murwego rwo kwirinda ko yahohoterwa n’abanye congo, dore ko iyo havutse ikibazo batangira kwikoma abanyarwanda bavuga ko ari intumwa za Kagame
Si ubwa mbere abasirikare bo muri DRC binjira k’uburyo bwo kwiyahura mu mupaka w’u Rwanda ndetse bakinjira benderanya kuko muri Kamena uyu mwaka undi musirikare yinjiye k’umupaka Muto wa Gisenyi, akinjira arasa mubaribari aho , nawe yahise ahasiga ubuzima.
Uyu musirikare bikekwa ko ari uwo muri FARDC nk’uko itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ribivuga yinjiye mu mupaka w’u Rwanda mu gace karimo ingo nyinshi mu kagari ka Mbugangali, mu mudugudu wa Gasutamo yinjira arasa, ariko ingabo z’u Rwanda zihita zimurasa ahasiga ubuzima.
iyi nkuru ikimara kugera ku baturage bo muri Congo bamwe batangiye kugira imyitwarire itari myiza kubavuga ururimi rw’ikinyarwanda, babatoteza ndetse babiyenza ho nk’uko bakunze kubigira bahohotera abavuga bose ururimi rw’ikinyarwanda.
Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma bakimara kumva iyi nkuru batangiye kubona imyitwarire idasanzwe y’abasirikare,abaturage ndetse n’abapolisi bo muri Congo bavuga ko abanyarwanda base baba batumwe na Kagame.
Ibi bije nyuma y’imyigaragambyo iherutse kubera mu mujyi wa Goma bavuga ko bari kwamagana u Rwanda, ndetse yanakurikiwe no kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo.
Umuhoza Yves
M 23 ishimire USA , Ububiligi, Ubufaransa n’Ubwongereza inkunga batanze mu kugaburira impunzi z’abanyekongo ba Kivu baba mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, Uganda n’ahandi, ibabwire ko ariko igihe cyo kwigaburira ibivuye mu masambu yabo cyageze bityo ko abagenocidaire FDLR ataribo bakwiye gutungwa n’ibivuye mu masambu y’abanyekongo bahunze. Ko nkuko Manu iva mu ijuru yagezaho igahagarara ari nako impunzi z’abanyekongo ziba mu bihugu bituranyi bya DRC BADAKWIYE GUKOMEZA KUGABURIRWA BITWA IMPUNZI. Niba bashaka ko bava muri DRC niibabahe ubwenegihugu bw’ibihugu byabo ariho bajya gutura bareke kurwanira uburenganzira bwabo.