Imyigaragambo yo kwamagana Abanyarwanda muri DRC ikomeje gutuma benshi baburirwa irengero abandi benshi nabo bakicwa umusubizo.
Nku’uko tubikesha isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Bukavu , yatumenyesheje ko Uyu munsi imyigaragambyo yakomereje i Bukavu aho bashyizeho bariyeri mu muhanda kumugaragaro yo gufata Abanyarwanda. Amakuru avuga ko uwo bafashe bahita bamujyana ahantu hatazwi kugirango babone uko babicira hamwe.
Ibintu bikomeje gufata indi ntera nyuma y’aho Sosiyete Sivile yo muri DRC yateguye iyi myigaragambo yo kwamagana Umuntu wese uri kubutaka bwa Congo ufite icyangombwa kigaragaza ko ari Umunyarwanda . ndetse banavuga ko agomba kwicwa cyangwa akavanwa ku butaka bwa Congo.
Iyi myanzuro yafashwe yakomeje kwenyegezwa n’inzego z’ubutegetsi, dore ko nyuma y’uko ingabo za Leta zitangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri gufasha M23 na Visi Guverineri w’Intara ya kivu y’Amajyaruguru ahamagarira abaturage kwibasira ubwoko bw’abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse bagafata imihoro n’ibindi bikoresho byica bagahiga Umunyarwanda aho yaba ari hose ku butaka bwa Congo.
Imyigaragambyo yatangiriye kuri Ambassade y’u Rwanda muri Congo ubwo bari bari kwamagana Ambasaderi w’u Rwanda ku butaka bwabo , ikomereza i Lubumbashi ubwo bafataga n’ ibendera ry’u Rwanda n’Amafoto y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda bakabishwanyaguza bakomeza kuvugako badashaka Abanyarwanda ku butaka bwabo.
Imyigaragambyo bayikomereje i Bukavu naza Bunagana aho Abanyarwanda bariyo bakomeje kwicwa, abandi benshi bakaburirwa irengero.
Congo Kinshasa ikomeje kugaragaza ko ishaka gukorera Jenoside Umunyarwanda wese uriyo, gusa u Rwanda n’ubwo bakomeza kurushinja ko rufasha M23 ariko rukomeza guhakana ibi birego ndetse rukavuga ko ahubwo ko Congo ariyo yateye ibisasu ubugira kabiri mu Rwanda ntirusubize ahubwo rukaba ruri kwaka Congo ibisobanuro ku kurasa ku butaka bwarwo. U Rwanda ruvuga ko icyo rushaka, ari ukubaza impamvu Guverinoma ya Congo ikomeje gukorana na FDLR kandi izi neza ko basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hari andi makuru Rwandatribune yamenye avuga ko indi myigaragambyo iteganijwe mu mujyi wa Goma mu minsi ya vuba.
Uwineza Adeline