Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, yaburiye Abanyarwanda bakora ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo ko bagomba kwitwararika, nyuma y’imvugo y’urwango yumvikanye ubwo umwe mu bayobozi b’intara ya kivu y’Amajyaruguru yashishikarizaga abaturage gufata imihoro bagatemagura Abanyarwanda.
Minisitiri Biruta yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru cyagarukaga ku bibazo bimaze iminsi micye bivutse hagati y’u Rwanda na DRCongo.
Yatangaje ibi nyuma y’uko abanye-Congo benshi barimo abanyapolitiki, abaturage basanzwe ndetse n’abakora mu nzego zishinzwe umutekano, bakomeje guhamagarira abandi gufata imihoro no gutera bagatemagura Abanyarwanda, bitwaje ko inyeshyamba za M23 ziri kurwanya Leta.
Minisitiri Biruta ni ho yahereye asaba Abanyarwanda bajya muri RDC kwitwararika kuko aya magambo yuzuye urwango, ashobora kuvamo ibikorwa by’urugomo n’ihohotera.
Ati “Ntabwo wabona amagambo avugwa atya ngo hanyuma uvuge ngo kubera ko leta itabikubwiye ngo ugiye kujya muri Congo, kugenda nk’uko byari bisanzwe, ibintu ntabwo bimeze nk’uko byari bisanzwe.”
Yakomeje agira ati “Biragaragara, kandi ariko abaturage ba hariya ku mipaka, inzego z’ibanze zarabegereye, barasobanuriwe, babwirwa amakuru uko ameze, babwirwa n’ibyo bakwiye kwitwarika bijyanye n’umutekano wabo mu gihe baba batekereza kujya hakurya, kuko nta wababwira ngo umutekano wabo urizewe.”
Uyu muburo urareba cyane abaturage bo ku mipaka ya Rusizi na Rubavu ihana imbibi na RDC bambuka bagiye mu bucuruzi butandukanye muri iki gihugu.
Mu mvugo y’amarenga Minisitiri Biruta yagaragaje ko ubuzima bw’abanyagihugu ariryo shingiro rya byose, yemeza ko bikomeje bitya abaturage bose basabwa guhagarika ingendo muri iki gihugu.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM